Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP Felix Namuhoranye, ari mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Qatar, ku butumire bw’umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Qatar Lt Gen. Saad bin Jassim Al Khulaifi.
Ku wa Kane tariki ya 2 Gashyantare, DIGP Felix yitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y’aba ofisiye bahawe ipeti rya Lieutenant, wayobowe n’Umuyobozi w’ikirenga wa Qatar Sheikh Tamim Bin Hamad al Thani.
Muri uru ruzinduko Kandi yakiriwe mu biro by’umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Qatar Lt Gen. Saad bin Jassim Al Khulaifi, bagirana ibiganiro byagarutse ku bufatanye hagati y’inzego za Polisi zombi.
Lt Gen. Khulaifi yashimiye Polisi y’u Rwanda no kubwo kwitabira ubutumire, asaba ko habaho ibiganiro birambuye hagati ya Polisi zombi mu rwego rwo gushyiraho gahunda y’ubufatanye yitezweho guteza imbere imikoranire irimo n’ibirebana no kongerera ubushobozi inzego za Polisi zombi.
DIGP Namuhoranye yashimiye ubuyobozi bwa Polisi ya Qatar ku bw’ubu butumire no ku mbaraga zashyizwe mu gucunga umutekano w’igikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye muri icyo gihugu kikarangira mu mutekano usesuye.
Abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’ubwikorezi barishimira ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanutse bakaba biteze kuzabona inyungu, bitandukanye no mu bihe bishize. Baratangaza ibi nyuma y’uko guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Gashyantare 2023, igiciro cya lisansi gitangira kugura amafaranga y’u Rwanda 1,544 kuri litiro kivuye ku 1580, mu gihe icya mazutu cyashyizwe ku mafaranga y’u Rwanda 1,562 kivuye ku 1,587 kuri […]
Post comments (0)