Inkuru Nyamukuru

EAC yasabye ibisobanuro RDC ku kwirukana Abasirikare b’u Rwanda

todayFebruary 3, 2023 54

Background
share close

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC, wasabye Repubulika ya Demokarasi ya Congo gusobanura neza icyatumye ifata icyemezo cyo kwirukana Abasirikare b’u Rwanda batatu bari mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’uyu muryango ziri mu butumwa bwo gushakira amahoro uburasirazuba bw’icyo gihugu (EACRF).

Ibi bisobanuro RDC yasabwe bikubiye mu ibaruwa yaturutse mu bunyamabanga bwa EAC, yandikiye Minisitiri w’Intebe wungirije wa Congo akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Christophe Lutundula.

Hamenyeshejwe kandi n’abandi barimo Umuyobozi wa EAC akaba na Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye ndetse n’umuhuza mu boganiro by’amahoro, Uhuru Kanyatta taliki 1 Gashyantare 2023.

Guverinoma ya Congo irasabwa ibisobanuro birambuye kuri uwo mwanzuro uvuguruza ibyo icyo gihugu cyiyemeje nk’Umunyamuryango wa EAC. 

Ubuyobozi bwa RDC bwafashe umwanzuro wo kwirukana ingabo z’u Rwanda mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi w’Ingabo za Congo, Gen Maj Ekenge Bomusa Efomi Sylvain, ku wa 31 Mutarama mu 2023 rivuga ko kubera impamvu z’umutekano, hafashwe umwanzuro wo gukura mu gihugu Abasirikare b’u Rwanda bari mu buyobozi Bukuru bw’Ingabo za EAC bufite icyicaro i Goma.

Peter Mathuki yagaragaje impungenge zikomeye cyane kuri icyo cyemezo cyafashwe na Guverinoma ya RDC itabanje kubimenyesha cyangwa kubiganiraho n’ubuyobozi bwa EAC bwabohereje ngo batange umusanzu mu rugendo rwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’Igihugu. 

Iyi baruwa ivuga ko umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba wamenye kandi uhangayikishwa n’uko ku wa 30 Mutarama 2023, abasirikare batatu bakuru b’u Rwanda bari mu buyobozi bw’Ingabo za EAC bari i Goma ku cyicaro gikuru birukanywe basubizwa mu Rwanda.

Umunyamabanga wa EAC, Peter Mathuki yasabye ibisobanuro Lutundula agira ati: “Nyakubahwa ukwiye kuzirikana ko kohereza abasirikare bakuru ku Birindiro Bikuru bya EARF biherereye i Goma, wari umwanzuro w’Abakuru b’Ibihugu mu nama yigaga ku rugendo rw’amahoro mu Burasirazuba bwa RDC yabereye i Sharm El Sheikh mu Misiri ubwo habaga Inama ya 27 yiga ku Mihindagurikire y’Ibihe (COP27) mu Gushyingo 2022.”

Abo basirikare baturuka mu Rwanda boherejwe i Goma guhera mu kwezi k’Ugushyingo 2022, bakoranaga na bagenzi babo baturuka mu bihugu byose bihuriye muri EAC nk’uko byemejwe n’Abakuru b’Ibihugu. 

Aba basirikare b’u Rwanda bari mu buyobozi bw’Ingabo za EAC ziyobowe n’Umunyakenya, Gen Maj Jeff Nyagah. Zimaze amezi agera kuri atatu ziri muri RDC. Gusa u Rwanda ntirwigeze rutanga abasirikare nk’uko byari ibyifuzo bya Guverinoma ya RDC.

Ingabo ziri muri ubu butumwa bwo kugarura amahoro zituruka mu bihugu birimo Kenya, Sudani y’Epfo, Uganda n’u Burundi. Zifite inshingano zo kumara amezi atandatu muri Congo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umuryango Giants of Africa urizihiza isabukuru y’imyaka 20

Umuryango witwa Giants of Africa uteza imbere impano z’urubyiruko rwa Afurika binyuze muri Siporo, wateguye ibikorwa bizabera hirya no hino ku isi, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 umaze ubayeho. Masai Ujiri washinze umuryango Giants of Africa aganira n’urubyiruko Ni umuryango washinzwe na Masai Ujiri, umuyobozi wawo wungirije, akaba na Perezida w’ikipe Toronto Raptors ya Basketball yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri uyu mwaka wa 2023 nibwo […]

todayFebruary 3, 2023 43

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%