Inkuru Nyamukuru

Gasabo: Abantu 10 bitabye Imana bagwiriwe n’ubwanikiro bw’ibigori

todayFebruary 3, 2023 74

Background
share close

Mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rusororo mu Kagari Gasagara haravugwa impanuka y’ubwanikiro bw’ibigori bwaguye, buhitana abantu 10 barimo abagabo batandatu n’abagore bane, abandi babarirwa muri 40 barakomereka.

Iyo mpanuka mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gashyantare 2023.

Biravugwa ko yaturutse ku muyaga mwinshi wahushye ubwo bwanikiro bwari buremerewe n’umusaruro wanitsemo, bikavugwa ko n’ibiti bibukoze byari byaramunzwe, ibiti n’ibigori byose bikaba byabaguye hejuru.

Inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano n’iz’ubuvuzi zihutiye kugera ahabereye iyo mpanuka kugira ngo hakorwe ubutabazi bwihuse.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Uhuru Kenyatta yatumije Inama y’igitaraganya yiga ku mutekano muri DRC

Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya akaba ari we muhuza mukuru mu biganiro byo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa DR Congo yasabye ko habaho Inama yihutirwa y’abajyanama ba EAC mu gusuzuma ibibazo by’umutekano bikomeje kwifata nabi muri icyo gihugu. Itangazo ryaturutse mu biro bye rivuga ko yatumije iyo nama y’igitaraganya kubera ibibazo by’umutekano bikomeje kugaragara mu Burasirazuba bwa DRC, cyane cyane muri Ntara ya Ituri na Kivu y’Amajyaruguru ahavugwa […]

todayFebruary 3, 2023 40

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%