Inkuru Nyamukuru

Guverinoma yihanganishije imiryango yaburiye ababo mu mpanuka y’ubwanikiro bw’ibigori

todayFebruary 3, 2023 102

Background
share close

Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije imiryango y’ababuriye ababo n’abakomerekeye mu mpanuka y’ubwanikiro bw’ibigori bwagwiriye abantu 11 bagahita bahasiga ubuzima n’abandi benshi bagakomereka.

Ni impanuka yabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 03 Gashyantare 2023, ababibonye bavuga ko byatewe n’umuyaga mwinshi wahushye ubu bwanikiro, bigatizwa umurindi no kuba bwarimo umusaruro mwinshi ndetse n’ibiti bibukoze bikaba byari byaramunzwe.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kuba hafi no gutanga ubufasha bukenewe ku miryango yabuze ababo no ku bakomerekeye muri iyo mpanuka.

Guverinoma y’u Rwanda kandi yatangaje ko igiye kongera ingamba zo gukurikirana ireme ry’imyubakire kugirango hakomeze kwirindwa impanuka nk’izi.

Minisitiri w’Ubuzima Sabin Nsanzimana yasuye abakomerekeye mu mpanuka y’ubwo bwanikiro bw’ibigori aho bari kwitabwaho mu Bitaro.

Kugeza ubu abantu 50 nibo bakomerekeye muri iyi mpanuka bamwe bakaba bajyanywe kuvurirwa mu Bitaro bya Masaka, Kanombe na Kibagabaga, bakaba bakomeje kwitabwaho n’abaganga.

Ubwo bwanikiro bwaguye ku bantu buherereye mu Kagari ka Gasagara, Umurenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Abahuye n’ibyo byago ni abaturage bibimbiye muri koperative y’abahinzi bishimiraga umusaruro mwishi babonye mu gihembwe gishize cy’ihinga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yemeje ko hatangiye iperereza ryimbitse ku ntandaro y’iyo mpanuka.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

EAC yasabye ibisobanuro RDC ku kwirukana Abasirikare b’u Rwanda

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC, wasabye Repubulika ya Demokarasi ya Congo gusobanura neza icyatumye ifata icyemezo cyo kwirukana Abasirikare b’u Rwanda batatu bari mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’uyu muryango ziri mu butumwa bwo gushakira amahoro uburasirazuba bw’icyo gihugu (EACRF). Ibi bisobanuro RDC yasabwe bikubiye mu ibaruwa yaturutse mu bunyamabanga bwa EAC, yandikiye Minisitiri w’Intebe wungirije wa Congo akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Christophe Lutundula. Hamenyeshejwe kandi n’abandi barimo Umuyobozi wa […]

todayFebruary 3, 2023 54

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%