Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta, yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga wungirije wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Wendy Sherman, byibanze ku bibazo by’umutekano muke muri Repubulika Iranira Demokarasi ya Congo.
Ibyo biganiro byabaye ku wa gatatu tariki 1 Gashyantare 2023, byibanze ku bibazo by’umutekano wa Congo, birimo uburyo bwo guhagarika ibikorwa bibangamiye umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’uburyo bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santarafurika.
Ni ibiganiro byabaye mu gihe umutekano ukomeje kuzamba mu burasirazuba bwa RDC, aho ingabo za Leta FARDC n’imitwe zifatanyije irimo na FDRL zihanganye n’umutwe wa M23.
Madamu Sherman mu butumwa bwe yashimangiye ko Amerika ishyigikiye gahunda y’ubuhuza bw’akarere ku burasirazuba bwa RDC n’ibiganiro biyobowe na Angola n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, anashimangira uruhare rwa buri wese mu kurangiza imirwano no kwihutisha urugendo rwa politiki.
Mu bihe bitandukanye, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakomeje kugaragaza ko zihagaze ku ruhande rwa RDC mu gushinja u Rwanda gufasha M23.
Ibi kandi byagiye bishimangirwa na guverinoma ya DRC ivuga ko uyu mutwe uterwa inkunga n’u Rwanda, nyamara rwo rukavuga ko iki gihugu kirengagiza ko nabawugize ari Abanye-Congo.
Igisubizo kirambye cy’ibibazo bya Congo u Rwanda ruvuga ko kiri mu Banyekongo ubwabo kandi ko inshingano zo kugarura amahoro zikwiye kubazwa abaybozi b’iki gihugu.
Mu biganiro biheutse gutangwa na Minisitiri Dr Biruta Vincent mu nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda yasabye amahanga ko M23 itagomba kugereranywa n’u Rwanda kuko atari ikibazo cy’u Rwanda rugomba gukemura ahubwo ari ikibazo cya Congo.
Post comments (0)