Kuri uyu wa gatandatu tariki 4 Gashyantare 2023, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, yatumiye abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango mu nama idasanzwe, ku kurebera hamwe uko ibintu byifashe mu burasirazuba bwa DR Congo.
Ni ubwa mbere aba bayobozi bagiye guhurira i Bujumbura kuri iki kibazo, mu gihe imirwano ikaze imaze iminsi itanu hagati y’ingabo za leta n’umutwe wa M23 mu karere ka Masisi, ndetse ibintu byarushijeho kumera nabi ku baturage ibihumbi bahunga ingo zabo, n’abasenyerwa kubera iyi mirwano.
Ureste imirwano yadutse kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, impande zombi zimaze igihe kinini zihanganye ndetse byanateje umwuka mubi kuko RDC ishinja u Rwanda gufasha uyu mutwe wa M23.
Abayobozi batandukanye muri DR Congo ntibatinya no kwerura bakavuga ko bavuga ko igihugu cyabo kiri mu ntambara n’u Rwanda rwihishe mu mutwe wa M23. Nyamara ibyo birego byose u Rwanda rwakomeje kubihakana rwivuye inyuma ndetse rukanagaragaza inzira nyayo amakimbirane akomeje kurangwa mu burasirazuba bwa Congo, yakemukamo.
Mu biganiro biherutse gutangwa na Minisitiri Dr Biruta Vincent mu nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda yasabye amahanga ko M23 itagomba kugereranywa n’u Rwanda kuko atari ikibazo cy’u Rwanda rugomba gukemura ahubwo ari ikibazo cya Congo.
U Rwanda kandi ntirwahwemye kugaragariza amahanga ko leta ya DR Congo yatangiye gukorana n’imitwe irimo FDLR, yashinzwe na bamwe basize bakoze Jenoside mu 1994, ari nabo bakomeje kwica abatutsi b’abanyecongo bavuga ikinyarwanda.
Aba bakuru b’ibihugu bari buteranire mu Burundi kuri uyu wa gatandatu, birashoboka ko ibiganiro bari bugirane bishobora gutanga umusaruro.
Abakuru b’ibihugu bya EAC barimo Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, Dr William Ruto wa Kenya, Yoweli Kaguta Museveni wa Udanda, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda nibo bategerejwe i Bujumbura.
Ni mugihe Salva Kiir wa Sudani y’Epfo atari buyitabire kubera uruzinduko rwa Papa Fransisko arimo muri icyo gihugu, ndetse ntibiramenyekana niba Perezida Felix Tshisekedi aribwitabire iyi nama.
Abagabo batatu bo mu Mujyi wa Kigali bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, bakurikiranyweho kwiba muri Hoteli Amadolari ya Amerika arenga ibihumbi bitandatu. Abakurikiranywe bose bari abakozi bo muri Hoteli yibwemo Abakurikiranywe ni Pacifique Kwizera, Pierre Nikobatuye hamwe na Alfred Camarade bose bakaba basanzwe ari abakozi b’imwe muri Hoteli zo mu Mujyi wa Kigali. Bavugwaho kuba barafatanyije kwiba Amadolari ya Amerika 6,800 yibwe umukiriya wari […]
Post comments (0)