Inkuru Nyamukuru

Blinken yasubitse uruzinduko rwe mu Bushinwa Kubera igipurizo cyabwo gishijwa kuneka Amerika

todayFebruary 4, 2023 46

Background
share close

Umunyamabanga wa leta zunze ubumwe za Amerika, Antony Blinken, yasubitse uruzinduko yagombaga kugirira mu Bushinwa mu mpere z’iki cyumweru kubera igipurizo (Ballon) Amerika yabonye mu kirere cyayo, ivuga ko ari icy’u Bushinwa kiri kuyineka.

Ibiro ntaramakuru by’Amerika, AP bitangaza ko Perezida Biden arimo kwiga ibyemezo igihugu cye gishobora gufata nyuma yo gutangaza ko hashize iminsi ibiri bakurikirana iki gipurizo kizenguruka mu kirere kure hejuru mu burengerazuba bwa Amerika.

Amerika ivuga ko icyo gipurizo (Ballon) kirimo kiyineka, ariko igasobanura ko yirinze kugihanura kugirango kitagwira abaturage kikabahitana cyangwa bakabakomereka. AP yemeza ko iki gipurizo kigenda hejuru ya leta ya Montana, icumbikiye ikigo cy’ingabo zirwanira mu kirere, misile z’intwaro za kirimbuzi.

Ni muguihe u Bushinwa bwo bwatangaje ko ari ikibalo gikora ubushakashatsi bw’iteganyagihe.

Bitunguranye, byatangajwe ko uruzinduko Blinken yarafite mu Bushinwa ruhagarara. Blinken ni we muyobozi wa mbere wo ku rwego rwo hejuru muri guverinoma ya Perezida Biden wari ugiye gusura u Bushinwa.

Impande zombi zari ziteze byinshi kuri uru ruzinduko ku bibazo ibihugu byombi bifitanye birabana n’ikirwa cya Tayiwani, uburenganzira bwa muntu, Koreya ya Ruguru na gahunda yayo ya nikereyeri, intambara y’i Burusiya muri Ukraine, n’amakimbirane mu by’ubucuruzi.

Abakuru b’ibihugu byombi, Biden w’Amerika na Xi Jinping w’u Bushinwa, bari bumvikanye kuri uru ruzinduko rwa Blinken mu Ugushyingo umwaka usgize, ubwo bahuriye mu nama y’ibihugu 20 bikize ku isi muri Indoneziya.

Uru ruzinduko rwagombaga kuba ejobundi kuri iki cyumweru kugeza kuwa mbere.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abakuru b’ibihugu bya EAC barahurira mu nama idasanzwe ku bibazo bya RDC

Kuri uyu wa gatandatu tariki 4 Gashyantare 2023, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, yatumiye abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango mu nama idasanzwe, ku kurebera hamwe uko ibintu byifashe mu burasirazuba bwa DR Congo. Ni ubwa mbere aba bayobozi bagiye guhurira i Bujumbura kuri iki kibazo, mu gihe imirwano ikaze imaze iminsi itanu hagati y’ingabo za leta n’umutwe wa M23 mu karere ka Masisi, ndetse […]

todayFebruary 4, 2023 60

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%