Inkuru Nyamukuru

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwasabwe guhora rurangwa n’ibikorwa biganisha ku iterambere

todayFebruary 4, 2023 49

Background
share close

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha bateraniye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru kuri uyu wa 3 Gashyantare, mu nama yaruhuje n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda.

Ni inama yanitabiriwe kandi n’abashinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu turere (DPCEOs) twose tw’igihugu yari iyobowe na Komiseri w’Ishami rya Polisi rihuza ibikorwa  bya Polisi n’abaturage, Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo.

 Ubwo yafunguraga iyi nama, CP Munyambo yavuze ko n’ubwo hari byinshi byo kwishimira bimaze kugerwaho ku bufatanye n’uru rubyiruko ko rusabwa kurushaho kunoza imikorere mu rwego rwo kugera ku iterambere rirambye.

Yagize ati: “Hari byinshi byagezweho biturutse ku bwitange n’umurava byabaranze  mufatanya na Polisi mu kurwanya ibyaha ariko urugendo ruracyakomeza. Niyo mpamvu mugomba kurushaho kurangwa n’ibikorwa biganisha ku iterambere rigakomeza kugera kuri buri wese.”

Yakomeje agira ati: “Mukwiye kumenya ko  mufite inshingano zo guharanira ko igihugu cyacu gihora gitekanye kandi ibyo kugira ngo bigerweho neza ni uko mugira uruhare mu kurwanya icyaha icyo ari cyo cyose cyashobora guhungabanya umutekano w’abaturage.”

Yongeyeho ko nk’urubyiruko bakwiye gukorana cyane n’abaturage mu kurwanya ibituma abana bata ishuri, inda ziterwa abangavu, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko ndetse n’ibindi byaha bigenda bikorerwa aho baba bari hose.

Twahirwa Bayisenge Eric, Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’abakorerabushake mu gihugu, yashimiye Polisi y’ u Rwanda uburyo idahwema kubaba hafi mu bikorwa bakora umunsi ku munsi.

Yagize ati: “Hari byinshi twagezeho ku bufatanye na Polisi birimo kurwanya ibyaha dutangira amakuru ku gihe, guteza imbere imibereho myiza y’abaturage nko kubakira abaturage uturima tw’igikoni, koroza abaturage inka no gusukura ahantu hatandukanye kugira ngo igihugu kigire isuku kandi gitekane.”

Yakomeje  asaba urubyiruko rw’abakorerabuahake gukomeza gukumira icyaha kitaraba kandi bagakangurira bagenzi babo n’urundi rubyiruko kumva neza inshingano z’umukorerabushake.

 Ati: “Ubu dufite urubyiruko rw’abakorerabushake ibihumbi 500 twifuza ko rwagera kuri miliyoni muri uyu mwaka  kugira ngo  ibikorwa byacu bikomeze bigere kure hashoboka.”

Yasoje avugako biteguye gukomeza gukorana na Polisi mu bikorwa byose bitandukanye baharanira ko igihugu kigira umutekano n’iterambere rirambye.

Itsinda ry’urubyiruko rw’abakorerabushake ryashinzwe mu mwaka wa 2013 rikaba rifatanya na Polisi y’ u Rwanda mu bikorwa byo gukumira no kurwanya ibyaha ndetse no guharanira iterambere ry’umuturage.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Gen. Kabarebe yavuze ku ntambara n’ubwicanyi bibera muri Congo

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe, yasubije Urubyiruko rwamusabye kugira icyo u Rwanda rukora kugira ngo ruhagarike ubwicanyi bubera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), bivugwa ko ari Jenoside. Gen. James Kabarebe yaganirije urubyiruko Uru rubyiruko rw’Umujyi wa Kigali rusaga 600 ruri mu bikorwa byiswe Isangano ry’Urubyiruko(Kigali Youth Festival), rukaba rwitabiriye kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Gashyantare 2023 gahunda yiswe “Rubyiruko Menya Amateka Yawe” […]

todayFebruary 4, 2023 67

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%