Itariki 5 Gashyantare ni umunsi w’ingenzi kuri Neymar. Iki cyamamare muri ruhago ni bwo yizihiza isabukuru ye y’amavuko. Iy’uyu mwaka yabaye ku Cyumweru, aho uyu munsi we waranzwe no kwakira ubutumwa butandukanye ku mbuga nkoranyambaga ze yagenewe n’inshuti ze, abafana be, umuryango we ndetse n’ibindi birangirire muri ruhago.
Benshi baravuga ko Neymar yaba yarasubiranye n’umukobwa bahoze bakundana
Ubutumwa bw’urukundo bw’umukobwa witwa Bruna Biancardi wahoze ari umukunzi wa Neymar ndetse n’amafoto y’aba bombi, ni bimwe mu byatumye abenshi bakeka ko baba basubiye mu munyenga w’urukundo.
Ku wa Mbere tariki 06 Ugushyingo 2023, ni bwo amafoto agaragaza Neymar ari gusomona n’umukobwa bahoze bakundana mu myaka yashize yagiye hanze.
Ikinyamakuru The Sun cyanditse ko uyu mukobwa na we yari ari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’uyu mukinnyi, ndetse bananditse ko bishoboka ko baba basubiye mu rukundo bitewe n’amafoto ndetse n’amagambo Bruna Biancardi yanditse kuri Instagram ye ikurikirwa n’abarenga miliyoni ebyiri, yifuriza Neymar isabukuru nziza y’amavuko.
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Isanzure (RSA) cyatangaje ko cyamaze kwemerera gukorera mu gihugu ikompanyi ya Starlink itanga serivise zo gukwirakwiza murandasi iva ku cyogajuru. Ibikorwa by’iyi kompanyi biteganijwe gutangira mu ntagiriro z’uyu mwaka wa 2023 bikaba bigomba gusiga u Rwanda rufite ihuzanzira rya murandasi igera hose mu gihugu kandi iri ku muvuduko wo hejuru. Iyi kompanyi ya Starlink ni ishami ry’ikigo rutura cya SpaceX gikora ibyogajuru cyashinzwe n’umuherwe Elon Musk. […]
Post comments (0)