Inkuru Nyamukuru

U Bushinwa bwashinje Amerika kuvogera ikirere cyabwo inshuro zirenga 10

todayFebruary 13, 2023

Background
share close

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa yatangaje ko leta zunze ubumwe za Amerika yagurukije ibipurizo mu kirere cyabwo inshuro zirenga 10 mu mwaka ushize.

Iki kirego cy’u Bushinwa kije nyuma yuko ku itariki ya 4 Gashyantare, Amerika yahanuye igicyekwa kuba ari igipurizo (Balloon), gikora ubutasi cyari hejuru mu kirere cyayo, u Bushinwa bukavuga ko cyari igipurizo cya gisivile.

Kuva icyo gihe umubano hagati y’ibi bihugu byombi warazambye ndetse mu minsi ya vuba aha, Amerika ivuga ko yanahanuye n’ibindi bintu itaramenya ibyo ari byo.

Mu kiganiro asanzwe agirana n’abanyamakuru, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bushinwa, Wang Wenbin, yagize ati: “Ni ibintu bisanzwe no kuri Amerika kwinjira mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu kirere cy’ibindi bihugu. Kuva mu mwaka ushize wonyine, ibipurizo by’Amerika byagurukiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko hejuru y’u Bushinwa inshuro zirenga 10 nta ruhushya na rumwe byahawe n’abategetsi b’u Bushinwa”.

Yongeyeho Amerika ikintu cya mbere ikwiye gukora ari ugutangira bundi bushya, rukitekerezaho, aho guhindanya isura y’u Bushinwa no kubushinja.

BBC yatangaje ko ibiro bya Perezida w’Amerika, White House, byahakanye ikirego cy’u Bushinwa cy’uko Amerika yohereje ibipurizo hejuru y’u Bushinwa gukora ubutasi. Kuri Twitter, Adrienne Watson, umuvugizi w’akanama k’igihugu k’umutekano k’Amerika, yavuze ko ibitangazwa n’u Bushinwa atari ukuri.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nyuma y’amezi icyenda abyaye Rihanna aratwite

Robyn Rihanna Fenty uzwi cyane nka Rihanna ubwo yari mu gitaramo cya Super Bowl Halftime Show cyabaye mu rukerera rwa tariki 13 Gashyantare 2023, yahishuriye abakunzi be ko atwite umwana wa kabiri w’umuraperi A$AP Rocky. Rihanna w’imyaka 34 ibi yabihishuye ubwo yari mu gitaramo cyabereye mu mujyi wa Arizona kuri State Farm Stadium. Iki gitaramo ngarukamwaka giherekeza umukino wa nyuma wa NFL (National Football League), by’umwihariko uyu mwaka, Kansas City […]

todayFebruary 13, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%