Urubyiruko 3,483 rumaze umwaka rugororerwa Iwawa, runigishwa imyuga n’ubumenyi ngiro, rwiyemeje kudasubira mu ngeso mbi kuko bituma ntacyo bageraho.
Biyemeje gutandukana n’imyitwarire mibi
Uretse kugororwa, urubyiruko rujyanwa Iwawa rufashwa n’abahanga mu kuvura indwara zo mu mutwe, kwigishwa gusoma no kwandika ku baza batabizi hamwe n’imyuga itandukanye, ari byo bashingiraho bavuga ko bizabahuza ntibasubire mu ngeso mbi.
Umwe muri bo, Twiringiyimana Christian, avuga ko atazagaruka mu bigo ngororamuco kubera imyitwarire mibi, kuko yakuwe mu nzu y’abapfu bakoresha ibiyobyabwenge akaba yarongeye gusubira ibumuntu.
Niyonkuru Jean Claude wagororewe Iwawa agasubira mu buzima busanzwe, ubu afite ibikorwa bimuteza imbere.
Mu buhamya bwe, yavuze ko yari umunyeshuri muri Essa Gisenyi, ariko aza kwishora mu biyobyabwenge abitewe n’abandi bana babikoresha.
Ubushinjacyaha bwasabiye abagabo batandatu bahoze mu mutwe wa FDLR, gufungwa imyaka 25 ku byaha bakurikiranyweho birimo n’icy’ubugambanyi. Ni urubanza rwabaye ku wa Mbere tariki 13 Gashyantare 2023, ababurana bakaba bakuriwe na Gen Leopold Mujyambere hamwe na Col Joseph Habyarimana, uzwi nka Sophonie Macebo. Bafashwe mu myaka ishize ubwo bari muri Repubulika Iharanira ya Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma boherezwa mu Rwanda. Ni urubanza rwaburanishijwe n’Urukiko Rukuru, Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga […]
Post comments (0)