Yabasabye kugira ubushishozi mu kazi bakagenzura neza ibishobora guhungabanya umutekano.
Ati: “Kugira amakenga mu kazi ni byiza kuko bigufasha kugenzura neza no kubona amakuru ku byahungabanya umutekano w’aho ushinzwe kurinda. Mujye murangwa n’ubushishozi bizabafasha gusaka neza, kandi mutange amakuru ku bayobozi banyu ku byo mubona bishobora guhungabanya umutekano.”
William Gichohi, Umuyobozi wa sosiyete ya GardaWorld mu Rwanda, yavuze ko mu gihe cy’amezi atatu abasoje amasomo bamaze bahugurwa, bahawe ubumenyi buzabafasha gucunga neza umutekano w’aho bazoherezwa gukorera.
Yabasabye guhora barangwa n’indangagaciro, kugira ubushishozi, kubaka icyizere, ubunyangamugayo no kuzashyira mu bikorwa ibyo bize bakora kinyamwuga, kandi bakazubaha bagenzi babo bazasanga mu kazi.
Kuri ubu mu Rwanda habarurwa ibigo byigenga bitanga serivisi z’umutekano 16 bikoresha abakozi bagera ku 24,811.
Inzego z'umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique, zatanze ibikoresho by’ishuri bigenewe abagera ku 1000 bo mu turere tubiri tugize Intara ya Cabo Delgado. Ibyo bikoresho byatanzwe bigizwe n'amakayi n’amakaramu bigenerwa ibigo by'amashuri bine, birimo ishuri ryisumbuye rya Januaro Pedro Secondary school n'amashurli abanza ya Trinta de Junho na Cimento primary schools byo mu Karere ka Mocimboa da Praia ndetse nishuri ribanza rya Mute primary school cyo mu Karere ka Palma. […]
Post comments (0)