Inkuru Nyamukuru

Somalia: Igisirikare cya Amerika cyahitanye abarwanyi 12 ba Al Shabab

todayFebruary 14, 2023

Background
share close

Igisirikare cya leta zunze ubumwe za Amerika cyatangaje ko cyahitanye abarwanyi 12 ba al-Shabab baguye mu gitero cy’indege cyagabye rwagati muri Somalia.

Igisirikare cya Amerika kiri ku mugabane wa Afurika kizwi nka AFRICOM cyatangaje ko icyo gitero cyagabwe ku wa Gatanu tariki 10 Gashyantare, bisabwe na leta ya Somalia.

AFRICOM yatangaje ko cyabereye mu karere gaherere hafi ku birometero 45 by’umujyi wa Hobyo uri ku nyanja y’u Buhinde. Ako karere kandi kari ku birometero 472 mu Majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’umurwa mukuru Mogadishu.

Reta ya Somalia yo yavuze ko icyo gitero cyahitanye abarwanyi ba Al Shabab bagera 117.

Umwe mu basirikare bakuru mu gisirikare cya Somalia kirwanira ku butaka, Brigadier General Mohamed Tahlil Bihi yatangarije ibitangazamakuru bya leta ko abo barwanyi bishwe barimo kurwanya n’Ingabo za leta.

Igisirikare cya Amerika kivuga ko nta musivile wahasize ubuzima cyangwa ngo ahakomerekere ndetse bagikora iperereza ryabahitanywe n’icyo gitero.

Kuva umwaka watangira iki kibaye igitero cya gatatu gikozwe n’igisirikare cya Amerika muri Somalia.

Leta ya Somalia yatangaje ko igiye guhangana na Al Shabab mu rwego rwo kwigarurira uturere twose uyu mutwe wigaruriye. Amerika na Turukiya birimo birafasha igisirikare cya Somalia mu bitero by’indege.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Menya uko bategura inyama ikunzwe na benshi izwi nk’Igiti

Muri iyi minsi usanga abantu babwirana bati muze tujye kurya igiti kwa kanaka, ukibaza ukuntu umuntu arya igiti bikagushobera, ariko baba bavuga inyama bita igiti. Igiti ni inyama ikunzwe na benshi muri iki gihe N’ubwo benshi barya inyama y’igiti ntibazi uko bayitegura, ni yo mpamvu Kigali Today yegereye umutetsi wazo atubwira ibanga riba muri iyo nyama ikunzwe na benshi. Igiti rero ni inyama y’inka bakata ari nini, aho ahanini usanga […]

todayFebruary 14, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%