Inkuru Nyamukuru

Amerika yataye muri yombi abandi bane bakekwaho kwica Perezida Jovenel moise wa Haiti

todayFebruary 15, 2023

Background
share close

Inzego z’ubutabera za leta zunze ubumwe za zatangaje ko zataye muri yombi abandi bantu bane bashinjwa kugira uruhare mu iyicwa rya Perezida wa Haiti Jovenel Moise.

Ibi byatangajwe ku wa Kabiri ndetse abafashwe barimo umunyamerika watanze uburyo bw’amafaranga muri icyo gikorwa.

Arcangel Pretel Ortiz, Antonio Intriago, Walter Veintemilla na Frederick Bergmann barashinjwa kuba mu bagize uruhare mu bwicanyi bwo ku ya 7 Nyakanga 2021 bwahitanye Jovenel Moise.

Perezida wa Haiti amakuru avuga ko yishwe n’umutwe w’abanya-Colombia bahawe imyitozo ya gisirikare kandi ko bahawe ako kazi n’abanya-Hayiti batuye muri leta ya Florida, mu Majyepfo ya Amerika.

Mu gihe bahamwa n’icyaha, bashobora kuzafungwa ubuzima bwabo bwose.

Amerika ivuga ko yahisemo gukurikirana uru rubanza kuko umugambi wo kwica Perezida Jovenel Moise wateguriwe ku butaka bwayo, muri reta ya Florida. Ivuga kandi ko wateguwe n’abanyamerika bafite inkomoko muri Haiti.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Mujye muhora mwibuka ko mutwaye abantu-DIGP Ujeneza

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe imiyoborere n’abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza yasabye abasoje amahugurwa yo gutwara ibinyabiziga, kujya bibuka ko batwaye abantu kandi bagasangira umuhanda n’abandi bawukoresha bityo ko bagomba kwirinda ikosa ryose ryateza impanuka. Ni mu butumwa bwatanzwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Gashyantare, mu muhango wo gusoza amahugurwa y’amezi ane yaberaga mu kigo cya Polisi cy’amahugurwa (PTS) giherereye mu murenge wa Gishari mu […]

todayFebruary 14, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%