Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 14 Gashyantare 2023, Perezida Kagame, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yashyize hanze ifoto imugaragaza ari kumwe n’abo mu muryango we, iherekejwe n’amagambo asa n’agaragaza ko yishimiye kubana na bo ku munsi benshi bafata nk’umwihariko ku bakundana (Valentine’s Day).
Muri iyo foto, Perezida Kagame agaragaramo ari kumwe na Madamu Jeanette Kagame, umukobwa we Ange Kagame, ndetse n’abuzuku be babiri.
Iyo foto iherekejwe n’amagambo agira ati “Today and my#1Girls”. Ibi ugenekereje mu Kinyarwanda bisobanuye ngo: “Uyu munsi n’abakobwa banjye ba mbere”.
Ubu butumwa bwakiriwe n’abantu benshi, dore ko ari n’umwe mu bafite ababakurikira benshi ku mbuga nkoranyambaga, bamushimira ko abasha kubonera umwanya we umuryango akawitaho, nubwo aba afite izindi nshingano nyinshi nk’Umuyobozi w’Igihugu.
Uwitwa Mbabazi yagize ati: “Niba Umukuru w’Igihugu abasha kubonera umwanya umuryango we nubwo aba ahuze cyane, ni uruhe rwitwazo twe ababyeyi twagira rwo kutita ku miryango yacu? Iterambere ry’Igihugu rivoma cyane ku muryango wegeranye kandi utekanye!! Iteka tuzahora twishimira kukugira Nyiricyubahiro Perezida Paul Kagame”.
Inzego z'ubutabera za leta zunze ubumwe za zatangaje ko zataye muri yombi abandi bantu bane bashinjwa kugira uruhare mu iyicwa rya Perezida wa Haiti Jovenel Moise. Ibi byatangajwe ku wa Kabiri ndetse abafashwe barimo umunyamerika watanze uburyo bw’amafaranga muri icyo gikorwa. Arcangel Pretel Ortiz, Antonio Intriago, Walter Veintemilla na Frederick Bergmann barashinjwa kuba mu bagize uruhare mu bwicanyi bwo ku ya 7 Nyakanga 2021 bwahitanye Jovenel Moise. Perezida wa Haiti […]
Post comments (0)