Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umunya-Ghana Christian Atsu yasanzwe yapfuye munsi y’ibisigazwa by’inzu ye, nyuma y’ibyumweru hafi bibiri bishize habaye umutingito muri Turukiya, nkuko byemejwe n’uwari ushinzwe kumushakira amakipe yo gukinamo.
Atsu yari yaraburiwe irengero nyuma y’uko inzu yabagamo mu mujyi wa Antakya mu ntara ya Hatay yahirimaga kubera uwo mutingito ukomeye wibasiye ibihugu bya Turkiya na Syria ku ya 6 y’uku Gashyantare.
Ikipe yakinagamo ya Hatayspor yatangaje kuri Twitter iti: “Nta magambo dufite yo kuvugamo akababaro kacu. Ntituzakwibagirwa, Atsu. Amahoro abane nawe, muntu mwiza”.
Ku wa Kabiri, tariki ya 7 Gashyantare, ni bwo Mustafa Özat uyobora Ikipe ya Hatayspor yakinagamo Christian Atsu, yatangaje ko uyu mukinnyi yatabawe akiri muzima ariko hashize umunsi ibi bitangajwe, umuhagarariye avuga ko aho Atsu yari aherereye hatazwi.
Ku wa gatandatu, ‘agent’ we Nana Sechere, wari umaze igihe ari mu mujyi wa Hatay, yanditse kuri Twitter ati: “Umutima wanjye ushenguwe cyane no kuba ngomba kumenyesha abifuzaga ibyiza bose ko bibabaje ko umurambo wa Christian Atsu wabonetse muri iki gitondo.”
“Nihanganishije cyane umuryango we n’inshuti ze. Nifuzaga gufata uyu mwanya ngo nshimire buri muntu wese ku bw’amasengesho ye n’ubufasha”.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana naryo ryavuze ko umurambo wa Atsu wabonetse mu gitondo cyo ku wa gatandatu, nyuma y’ibyumweru hafi bibiri byari bigoye ku nshuti n’umuryango we.
Atsu, wakiniye Ghana imikino 65, yageze mu ikipe ya Hatayspor muri Nzeri 2022, nyuma yo gukina umwaka umwe mu ikipe ya Al-Raed yo muri Arabie saoudite.
Yafashije Ghana kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu (AFCON) cyo mu 2015, cyabereye muri Guinée équatoriale, aho Ghana yatsinzwe na Côte d’Ivoire kuri za penaliti. Atsu yaje gutangazwa nk’umukinnyi waranze iryo rushanwa.
Imitingito ikomeye n’imitingito mito yayikurikiye mu majyepfo ya Turukiya no mu majyaruguru ya Syria, imibare igaragaza ko yahitanye abantu barenga 40,000.
Post comments (0)