Isiganwa ryatangiye hari abakinnyi bahita bacomoka mu gikundi ubwo bari bagiye gutangira kuzamuka umusozi wa Pfunda.
Iryo tsinda rya mbere ryari rigizwe na Badilatti (Q 36.5), Gabburo na Tarozzi (Green Project), Pritzen EF Education), Grellier (TotalEnergies), Berasategi (Euskaltel), Fouche (Bolton), Arefayne (Erythrée), Mohd Zariff (Terengganu).
Uko isiganwa rigana mu bilometero bisoza, ni ko bamwe mu bakinnyi barimo na Mugisha Moise batangiye gusigara, biza no kumuviramo guhita ava mu irushanwa burundu.
Bazamuka umusozi wa Tetero, Matteo Badilatti yaje gusiga mugenzi we umwe bari basigaranye imbere, yegukana aka gace akoresheje 04h11’05″, asiga Calzoni Walter bakinana amasegonda 10.
Lecerf William Junior wari wambaye Maillot Jaune, yahageze ari ku mwanya wa karindwi, ariko ntiyayitakaza kuko kugeza ubu arusha Budial Anatoli wa kabiri amasegonda abiri.
Kugeza ubu umunyarwanda uri imbere ku rutonde rusange ni Muhoza Eric uri ku mwanya wa gatandatu aho uwa mbere amurusha amasegonda 11.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, avuga ko amadosiye ku bakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutseho 17.52% mu myaka itanu ishize, Intara y’Iburasirazuba ikaba ariyo iza ku isonga ku bakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside. Ingengabitekerezo igenda igabanuka Yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2023, mu kiganiro ku kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, yahaye ba Rushingwangerero bo mu Ntara y’Iburasirazuba barimo gutorezwa mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba. Dr. Murangira, […]
Post comments (0)