Ku wa Gatatu, tariki ya 22 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda yafatiye mu murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge umugabo w’imyaka 25 y’amavuko, wakaga abaturage amafaranga abasezeranya kuzabona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko yafatiwe mu cyuho akusanya amafaranga mu baturage.
Yagize ati:”Ni amakuru yatanzwe n’umwe mu baturage nyuma yo kugira amakenga, yatumye ucyekwa afatirwa mu cyuho, mu mudugudu wa Gakoni wo mu kagari ka Nyabugogo mu murenge wa Kigali, arimo yandika urutonde rw’abamuhaga amafaranga, nyuma yo kubizeza ko hari amahirwe Polisi y’u Rwanda irimo gutanga ku bashaka uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, haba ku rw’agateganyo no ku rwa burundu.”
CIP Twajamahoro yongeyeho ko: “Buri wese mu bizeye ikinyoma cye, yamwishyuraga amafaranga y’u Rwanda 3000 kugira ngo ashyirwe kuri urwo rutonde. Ubwo yafatwaga akaba yari amaze gukusanya Frw196,900.”
Yahise ashyikirizwa Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rwezamenyo kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akurikiranyweho.
Umusuwisi Matteo Badilatti ni we wegukanye agace ka gatandatu ka Tour du Rwanda kakinwe abakinnyi bava i Rubavu basoreza mu karere ka Gicumbi. Kari agace ka gatandatu abakinnyi bava i Rusizi ku i Saa mbili n’igice, bagasoreza mu karere ka Gicumbi aho bakoze intera ya kilometero 157. Isiganwa ry’uyu munsi ryatangiwe n’abakinnyi 70 muri 80 bakinnye ejo, kuko 10 batabashije kurisoza. Isiganwa ryatangiye hari abakinnyi bahita bacomoka mu gikundi ubwo […]
Post comments (0)