Inkuru Nyamukuru

Gicumbi: Umugore akurikiranyweho kwica umwana we amunigishije umugozi

todayFebruary 25, 2023

Background
share close

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye bwa Gicumbi bwakiriye dosiye iregwamo umugore w’imyaka 31 y’amavuko, ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umwana yibyariye w’amezi atanu amunigishije umugozi.

Uyu mugore atuye mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Ruvune, Akagari ka Gashirira, Umudugudu wa Rugerero, ari naho yakoreye icyaha tariki 16/02/2023.

Ubushinjacyaha bugaragaza ko uyu mugore yahengereye umugabo we agiye guhinga agahita afata umwana akamuniga akoresheje umugozi yabona amaze gupfa akamujyana mu buriri akamuryamisha.

Icyo cyaha cyaje  kumenyekana ubwo umugabo yahamagaraga umugore kuri Telephone akamubaza niba yamaze gutunganya amafunguro ngo agende basangire, umugore akihutira kumubwira ko yishe umwana, umugabo agahita yiruka ajya mu rugo agasanga koko yamaze kumwica maze yitabaza inzego zibishinzwe, umugore ashyikirizwa Ubutabera.

Icyaha nikimuhama azahanishwa ingingo ya 108 y’itegeko no Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Icyaha iyo agihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi .

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Murarikiwe ikiganiro ‘Ed-Tech’ ku guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi

Ikiganiro Ed-Tech Monday, gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation, kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, binyuze mu nsanganyamatsiko zitandukanye, cyongeye cyagarutse. Igice cy’ikiganiro cya Ed-Tech cyo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gashyantare 2023, kizibanda ku nsanganyamatsiko igira iti “Kwimakaza uburyo bwifashisha ikonarabuhanga n’uburyo busazwe mu kwiga”, kikazatambuka guhera saa kumi n’ebyiri kugeza saa moya z’umugoroba (6PM-7PM) kuri KT Radio, kigaca no kuri YouTube ya Kigali Today. Iki […]

todayFebruary 25, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%