Mu gace kabanziriza aka nyuma ka Tour du Rwanda kakinwe kuri uyu wa Gatandatu, Umutaliyani Manuele Tarozzi ni we wegukanye umwanya wa mbere.
Umutaliyani Manuele Tarozzi wegukanye agace ka karindwi ka Tour du Rwanda
Ni agace katangiye ku i Saa yine n’igice i Nyamata imbere y’ibiro by’akarere ka Bugesera, ariko isiganwa nyirizina ritangira kubarwa bagenze ibirometero bine na metero 300.
Abakinnyi 65 ni bo babashije gutangira isiganwa mu gihe ku munsi w’ejo hari hatangiye abakinnyi 70.
Isiganwa rigitangira nk’ibisanzwe abakinnyi bamwe batangiye kugenda bashaka uko bava mu gikundi ngo basige abandi, bigera aho 20 babasha kugenda bonyine bayobora isiganwa mu bilometero bya mbere.
Mu bakinnyi bayoboye isiganwa umwanya munini harimo Nsengimana Jean Bosco wanashakaga amanota yo kuzamuka kuko yari uwa kabiri ku rutonde rusange.
Muri Kilomtero 10 za nyuma, Umutaliyani Manuele Tarozzi yaje gusiga abandi ayobora isiganwa wenyine, arinda asoza umusozi wa nyuma ari imbere anegukana agace k’uyu munsi.
Chris Froome wa Israel Premier Tech ari gukinana n’umukinnyi umwe mu ikipe yeNsengimana Jean Bosco ni we munyarwanda wahageze mbereAbakinnyi benshi bagowe no kuzamuka Mont Kigali
Post comments (0)