Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Gashyantare 2023, nibwo hashimiwe uturere twahize utundi mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2021/2022, aho Akarere ka Nyagatare kaje ku isonga.
Ni umuhango wabereye muri Kigali Convention Centre, ubwo hasozwaga inama y’Igihugu y’Umushyikirano, ukayoborwa na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, watangaje amanota y’uko uterere ndetse n’intara byagiye birushanya.
Bimwe mu byagendeweho ni uko nta wagombaga guhigira umuhigo w’igice, kuko icyahigiwe cyose cyagombaga gukorwa kikarangira, ikindi ni uko imigo yahizwe yose yagombaga gukorwa neza kandi yose ikarangira, kuko nk’Igihugu hakenewe imihigo y’ibyakozwe kandi bikarangira neza.
Ibyibanzweho cyane ni ikemura ry’ibibazo bibangamiye abaturage (Human Security Issues), hamwe n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za buri mwaka buri karere kaba kariyemeje (Action Plan).
Ku bijyanye n’uburyo inzego zitandukanye zesheje imihigo muri za Minisiteri n’ibigo bizishamikiyeho, imihigo yo mu iterambere ry’ubukungu (Economic Transformation) yeshejwe ku kigero cya 78%, iyo mu miyoborere myiza (Transformational Governance) yeshejwe ku kigero cya 73.6%, naho iyo mu nkingi y’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage (Social Transformation) yeswa ku kigero cya 74%.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente ashyikiriza Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare igikombe
By’umwihariko uko uturere twesheje imihigo twageze ku mpuzandengo ya 66% mu mihigo ikemura ibibazo bikibangamira abaturage, hamwe n’iterambere rirebane n’uruhare rw’ubuyobozi mu guhindura imibereho y’umuturage.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yavuze ko ibi bigaragaza ko abayobozi bakwiye kongera kwegera abaturage.
Yagize ati “Igipimo cya 66% kijyanye n’ibibazo bibangamiye abaturage ni igipimo kidashimishije, kirasobanura ko kwegera abaturage bikwiye kongerwamo imbaraga, ubutaha tukazahura igipimo cyabaye nka 80%”.
Intara y’Iburasizuba niyo yahize izindi kuko yagize amanota 79%, ikurikirwa n’Amajyepho n’amanota 78%, Iburengerazuba n’amanota 76%, Umujyi wa Kigali n’amanota 75% mu gihe ku mwanya wa nyuma haza Amajyaruguru n’amanota 70%.
Mu turere twahize utundi harimo dutandatu twa mbere twakoze neza cyane, kubera ko twarushanyijwe amanota atari hejuru ya 2.5.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko ikibazo cy’igwingira mu bana bato, ari kimwe mu bikomeye byibasiye umuryango nyarwanda cyane, kubera ko umwana umwe muri batatu aba yaragwingiye, bityo itanga ibyashyirwamo ingufu mu guhashya icyo kibazo. Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana Ku munsi wa kabiri w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, mu kiganiro cyerekanaga uko Igihugu gihagaze mu rwego rw’ubuzima, Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko kimwe mu bibazo byibasiye umuryango nyarwanda, harimo igwingira […]
Post comments (0)