Muri iki igihe Kiliziya Gatolika iri mu gisibo, irasaba umukirisitu wese kwigomwa ibyishimo, akarushaho gusenga cyane kugira ngo habeho gusabana n’Imana.
Igisibo benshi bagifata nk’umwanya wo kwigomwa ibibashimisha, bakarushaho kwiyegereza Imana
Bamwe mu bagabo baganiriye na Kigali Today bahamya ko igisibo gisobanuye byinshi ku mukirisitu, ari yo mpamvu bamwe basanga ntacyo batakwigomwa ndetse no gutera akabariro bakabyigomwa mu gihe cy’iminsi 40 y’Igisibo.
Kiliziya Gatolika itangira Igisibo gitangizwa n’uwa Gatatu w’Ivu, aho abakirisitu batangira urugendo rwo kwicisha bugufi, gusiba, gufasha, gusenga cyane mu mwihariko w’ iminsi 40 ishushanya imyaka 40 abanya-Israel bamaze mu rugendo bava mu bucakara bwa Misiri bagana mu gihugu cy’isezerano, ndetse n’iminsi 40 Yezu yamaze yiherereye mu butayu ageragezwa na Sekibi (Satani).
Bamwe mu bagabo bari mu bayoboke ba Kiliziya Gatolika (tutashatse kuvuga amazina) bagaragaje ko muri iki gihe basiba, bakaba ngo bashobora no kwigomwa gutera akabariro n’ubwo ngo bigoye.
Yakomeje ati “None se umugore wawe iyo yabyaye ntashobora kumara amezi atatu atarongera kumera neza? Ubu se abantu bafunze ntibamara igihe runaka bataratera akabariro kandi bakabaho? No kwigomwa gutera akabariro nta gitangaza kibamo.”
Icyo bose bahurizaho ni uko kwigomwa ibikorwa bijyanye n’inshingano z’abashakanye bishoboka ariko byose bikajyana n’ubwumvikane hagati y’abashakanye.
Padiri Nkundimana Theophile, umusaseridoti muri Diyosezi ya Kigali, ushinzwe komisiyo ya Liturujiya n’imihango mitagatifu, avuga ko hari ibyo Kiliziya isaba Abakirisitu bayo kwigomwa muri iki gihe cyane cyane ibijyanye no kwishimisha kugira ngo badatesha agaciro urugendo rw’Igisibo.
Ati: “Birumvikana, mu gisibo iyo umuntu yinjiye muri urwo rugendo hari ibyo agomba kwigomwa byagombaga kumushimisha bikamuha ibyishimo byinshi. Iyo ni intego abantu biha kandi babyumvikanyeho birashoboka, uretse ko ubwabyo ntabwo ari icyaha nta n’ubwo ari na bibi ni inshingano zikwiye, ariko bo ubwabo bashobora kwiyemeza bakinjira muri uwo murongo bakigomwa. Icyo ni icyemezo cy’abantu ku giti cyabo ntabwo ari itegeko cyangwa se ibwirizwa rijyanye n’ubuyobozi bwa Kiliziya.”
Ivu risigwa abakirisitu ku gahanga ku munsi witwa uwa Gatatu w’ivu, rituruka ahanini kuri Mashami zikoreshwa ku cyumweru cya Mashami ahanini ikozwe mu mikindo cyangwa ibimera, bihabwa umugisha. Iryo vu rifite ibisobanuro bitato ari byo kwihana no kwisubiraho, ikimenyetso cyo guca bugufi imbere y’Imana ndetse n’ikimenyetso cyo kwemera icyaha.
Post comments (0)