Akarere ka Nyagatare kahize utundi mu kwesa imihigo
Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Gashyantare 2023, nibwo hashimiwe uturere twahize utundi mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2021/2022, aho Akarere ka Nyagatare kaje ku isonga. Ni umuhango wabereye muri Kigali Convention Centre, ubwo hasozwaga inama y’Igihugu y’Umushyikirano, ukayoborwa na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, watangaje amanota y’uko uterere ndetse n’intara byagiye birushanya. Bimwe mu byagendeweho ni uko nta wagombaga guhigira umuhigo w’igice, kuko icyahigiwe cyose cyagombaga gukorwa kikarangira, ikindi […]
Post comments (0)