Imodoka y’ivatiri ifite pulaki nimero RAD 271C, yakoze impanuka yo kubirinduka ivuye guhaha mu isoko ryagenewe abashinzwe Umutekano (Army Shop), riri hafi y’Icyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, ihitana umunyeshuri umwe, mugenzi we arakomereka.
Iyi mpanuka yahitanye umunyeshuri wajyaga kwiga
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kacyiru, Gertrude Urujeni aremeza iby’urupfu rw’uwo mwana, ndetse na mugenzi we wakomeretse bikomeye, ariko akaba atarabasha kumenya abakomeretse bose.
Urujeni agira ati “Ni byo uwo mwana yitabye Imana ndetse n’ababyeyi be batuye ku Gisozi twabahamagaye baraza, twamugejeje mu buruhukiro bw’ibitaro ku Kacyiru, uwakomeretse na we yajyanywe mu Bitaro bya CHUK”.
Mu midugudu ya Urwibutso na Amahoro mu Kagari ka Kamutwa mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo, hari umuhanda mushya wa kaburimbo uterera ugana kuri Polisi mu Kigo kibikwamo ibinyabiziga byagize ibibazo, ni wo iyo modoka yamanutse ihita yibirandura.
Ababibonye bavuga ko yamanutse yabuze feri, igahitana umwana umwe mu bajyaga ku ishuri rya GS Kacyiru, haruguru y’ahitwa ku Kinamba.
Uwitwa Patience Ahishakiye utuye ku Kacyiru wabibonye agira ati “Abandi bantu batatu bari mu ivatiri yakoze impanuka bajyanywe kwa muganga bakomerewe, ndetse hari umwe w’umugabo wajyanywe kuri burankari arembye cyane”.
Ahishakiye na bagenzi be twaganiriye bavuga ko ubuhaname bukabije bw’uwo muhanda, ubusanzwe ujya ukorerwamo Siporo, bugora imodoka kuwunyuramo cyane cyane izimanuka.
Imodoka na yo yangiritse cyane
Bavuga ko iyo modoka iyo idatangirwa n’ibiti biri haruguru y’igikuta cy’amabuye cy’umuhanda mugari wo ku Kinamba, yari guhanukiramo igateza ibyago bikomeye.
Abakozi ba GS Kacyiru baremeza ko umwana witabye Imana yigaga mu mwaka wa Kabiri w’amashuri yisumbuye.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), yatangaje ko mubazi kuri moto zizongera gukoreshwa mu gihe kitarenze ukwezi kumwe mu Mujyi wa Kigali, kuko ibibazo byari birimo bigenda birangira. Mubazi zo kuri moto zigiye kongera gukoreshwa Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr. Ernest Nsabimana, yagarutse kuri icyo kibazo ubwo yari mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano ku munsi wayo wa kabiri tariki 28 Gashyantare 2023, aho byagaragaye ko hari bamwe mu bamotari batari bakizikoresha, avuga ko mu […]
Post comments (0)