Inkuru Nyamukuru

Dr Nsabimana yirukanywe ku buyobozi bw’ishuri rikuru ry’u u Rwanda ry’imyuga n’ubumenyingiro

todayMarch 2, 2023

Background
share close

Dr. Nsabimana Aimable yirukanywe ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ubutegetsi n’imari mu Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’lmyuga n’Ubumenyingiro (RP), azira amakosa akomeye n’imyitwarire mibi.

Dr Nsabimana yirukanywe mu buyobozi bw’ishuri rikuru ry’u Rwanda ry’lmyuga n’Ubumenyingiro (RP)

Umwanzuro wirukana Dr Nsabimana watangajwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 1 Werurwe 2023.

Iri tangazo rigira riti: None ku wa 01 Werurwe 2023, Dr Nsabimana Aimable yirukanywe ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ubutegetsi n’imari mu Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’lmyuga n’Ubumenyingiro (RP), kubera amakosa n’imyitwarire idahwitse.”

Muri iri tangazo ntihasobanuwe imyitwarire idahwitse Nsabimana yazize.

Gusa muri raporo y’Umugenzi w’Imari ya Leta ya 2020/2021 yagaragaje ko iri shuri Dr Nsabimana yari abereye umuyobozi mu bijyanye n’imari, harimo ibibazo bitandukanye by’imicungire y’umutungo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yahumurije abanyarwanda, abizeza kuryama bagasinzira

Perezida Paul Kagame yahumurije Abanyarwanda ku bimaze iminsi bivugwa ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo ishaka gushoza intambara k’u Rwanda, abasaba kuryama bakizigura kuko igihugu gitekanye. Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 1 Werurwe 2023. Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Congo, Gen Maj Chiko Tshitambwe, aherutse gutangaza ko igisirikare cya FARDC kimaze iminsi mu bikorwa byo gushaka ubufasha bwo guhangana n’u Rwanda ndetse ko cyitabaje ibihugu byo […]

todayMarch 2, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%