Perezida Paul Kagame yahumurije Abanyarwanda ku bimaze iminsi bivugwa ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo ishaka gushoza intambara k’u Rwanda, abasaba kuryama bakizigura kuko igihugu gitekanye.
Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 1 Werurwe 2023.
Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Congo, Gen Maj Chiko Tshitambwe, aherutse gutangaza ko igisirikare cya FARDC kimaze iminsi mu bikorwa byo gushaka ubufasha bwo guhangana n’u Rwanda ndetse ko cyitabaje ibihugu byo muri SADC.
Mu banyamakuru bari bitabiriye iki kiganiro barimo n’Umuyobozi wa Radio&TV1, Kakooza Nkuriza Charles (KNC) wabajije Perezida Kagame niba Congo (DRC) itatera u Rwanda nk’uko bamwe mu bayobozi bayo bajya banyuzamo bakabyigamba.
Perezida Kagame yavuze ko kuba Umukuru w’igihugu wa Congo Félix Antoine Tshisekedi yarigeze kuvuga ko azakuraho Ubuyobozi mu Rwanda, ngo ashobora kuba yarikiniraga.
Perezida Kagame aratangaza ko atari kumwe n’abifuza ko u Rwanda ruba inzira y’ubusamo yo gukemura ibibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko icyo Gihugu ari cyo gifite umuti w’ibibazo byacyo. Perezida Paul Kagame Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Werurwe 2023, Perezida Kagame yavuze ko ibibazo bya Congo byaganiriwe ahantu henshi hashoboka mu nama zitandukanye ku Isi, ariko abanyamahanga bakifuza ko uko bashaka ko bikemuka […]
Post comments (0)