Madamu Jeannette Kagame avuga ko kwishimira ibyagezweho mu bijyanye n’uburinganire bw’ibitsina byombi ari ibintu bikwiye, ariko ko abantu bakwiye kumva ko ibyagezweho muri urwo rwego bitapfuye kwizana gusa, ahubwo byaturutse kuri Guverinoma ishyira abaturage imbere, cyane cyane abagore.
Madamu Jeannette Kagame
Yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kwibuka urugendo n’imbaraga zakoreshejwe, mu kugira ngo uburinganire bushoboke, harimo ubushake bwa politiki bwo gutanga amahirwe angana, no gushyira abagore mu nzego zifata ibyemezo.
Yagize ati “Dufite amategeko na gahunda za Leta zitanga amahirwe angana ku bagabo n’abagore, ingengo y’imari y’Igihugu itegurwa hanazirikanwa ibikorwa bigamije iterambere ry’abagore. Hari n’inzego zashyizweho hagamijwe kubaka ubushobozi bw’abagore, nka Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), Inama y’Igihugu y’abagore (National Women Council), ‘Gender monitoring office’ n’Ihuriro ry’Abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko mu Rwanda” .
Yunzemo ati “Umuryango mwiza, ni umuryango utuje, ufite indangagaciro za Kinyarwanda. Twese twemeranya ko umugore agira uruhare runini mu gutuma umuryango uba mwiza, ariko ntiyabigeraho wenyine, aba akeneye gushyigikirwa. Iyo atuje, akanubahwa, ashobora gutuma umuryango uba mwiza ukarangwa n’ituze”.
Madamu Jeannette Kagame ari kumwe n’abanyeshuri ba FAWE Girls School
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ibyagezweho mu rwego rw’uburinganire, atari impanuka ahubwo ari umusaruro wo gushyira hamwe imbaraga.
Ibyo ni ibyo yavuze ku wa Gatatu tariki 1 Werurwe 2023, ubwo yari mu Nama y’Ihuriro ry’Abagore bari mu buyobozi, yabereye mu Mujyi wa Kigali, yahuriyemo abagore basaga 200 bari muri mu nzego za Leta n’izitari iza Leta.
Inama yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Kubaka abagore bazaba abayobozi mu gihe kizaza”.
Inama yari igamije kongera ubushobozi bw’abagore bari mu nzego z’ubuyobozi, kwerekera no kubaka abagore bazaba abayobozi mu gihe kizaza, kugira inama abana b’abakobwa, kuganira ku buryo bwo kubona amafanga yo gukora ibikorwa bitandukanye, gushyiraho uburyo bw’ubufatanye mu Karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
Inama y’igihugu y’umushyikirano yabaye ku nshuro ya 18, yamaze iminsi ibiri, ikaba yari ihuriwemo n’abayobozi ku nzego zitandukanye, abaturage , Abanyarwanda baba mu mahanga bayitabira ku buryo bw’ikoranabuhanga n’abandi. Umunsi wa kabiri ari na wo wa nyuma, wabaye n’umwanya wo gutangaza uko Uturere twakurikiranye mu manota y’uko twesheje imihigo y’umwaka wa 2021-2022. Richard Mutabazi uyobora Akarere ka Bugesera Muri uko gutangaza amanota agaragaza uko uturere twarushanyijwe mu kwesa imihigo, Akarere […]
Post comments (0)