Inkuru Nyamukuru

Umwanya wa 20 mu mihigo ntabwo utubereye – Meya wa Bugesera

todayMarch 2, 2023

Background
share close

Inama y’igihugu y’umushyikirano yabaye ku nshuro ya 18, yamaze iminsi ibiri, ikaba yari ihuriwemo n’abayobozi ku nzego zitandukanye, abaturage , Abanyarwanda baba mu mahanga bayitabira ku buryo bw’ikoranabuhanga n’abandi. Umunsi wa kabiri ari na wo wa nyuma, wabaye n’umwanya wo gutangaza uko Uturere twakurikiranye mu manota y’uko twesheje imihigo y’umwaka wa 2021-2022.

Richard Mutabazi uyobora Akarere ka Bugesera

Muri uko gutangaza amanota agaragaza uko uturere twarushanyijwe mu kwesa imihigo, Akarere kaje ku isonga ni Nyagatare yabonye amanota 81.64%, gakurikirwa n’Akarere ka Huye kabonye amanota 80.97%, naho ku mwanya wa gatatu haza Akarere ka Rulindo kabonye amanota 79.86%, utwo twose tukaba twarahembwe kubera ko twitwaye neza.

Akarere ka Bugesera, kaje ku mwanya wa 20, n’amanota 77.26 % , ariko nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi w’ako Karere, Mutabazi Richard, uwo mwanya ngo ntubabereye kandi ngo si uwabo, bakaba ubutaha badashaka kuzawugumaho. Iyo ni yo mpamvu ngo bagiye gufata ingamba zituma bazamura amanota mu mwaka w’imihigo utaha bakaza imbere.

Meya Mutabazi yagize ati “Twabonye umwanya wa 20, mu by’ukuri ntabwo utubereye, ntabwo ari wo mwanya wacu. Biradusaba rero kugira ibyo dukosora, icya mbere ni ukureba aho twatakarije amanota, kuko twabonye amanota 77.26 kandi umuntu aba akorera ku 100, turashaka rero abura yose aho yatakariye, hanyuma dufate ingamba zo kuzamuka”.

Meya Mutabazi yavuze ko nyuma yo kubona uwo mwanya utabashimishije nk’Akarere, ubu icyo bakurikijeho ari ukwicara nk’inzego zitandukanye ziyobora ako Karere ndetse n’abaturage , bakareba aho amanota yatakariye, cyangwa se aho imihigo iteshejwe neza, bakaba ari ho bashyira imbaraga kurushaho.

Yagize ati “Imihigo ni ibintu bigari, bikora ku buzima bwose, kandi bikorwaho n’ibyiciro bitandukanye by’Akarere, abafatanyabikorwa, abakozi b’Akarere, abayobozi b’inzego z’ibanze, inzego z’umutekano, abaturage ubwabo, ibigo biri mu Karere, bisaba rero kubanza gushishoza, abantu bakemeranya aho byapfiriye, nyuma hagafatwa ingamba nshya”.

Nubwo Akarere ka Bugesera kaje ku mwanya udashimishije nk’uko Meya yabivuze, ariko bafite ibikorwa bitandukanye birimo gukorwa byatangijwe kandi bizarangira muri uyu mwaka wa 2022-2023, hakaba n’ibizatangizwa muri uyu mwaka bigasozwa mu mwaka ukurikiyeho, ariko byose bikubiye hamwe bikaba bishobora kuzazamura amanota Akarere kazabona mu mihigo.

Mu bikorwa Akarere ka Bugesera karimo muri uyu mwaka w’ingengo y’imari watangiye muri Nyakanga 2022, nk’uko Meya Mutabazi yabisobanuye, harimo kubakira abatishoboye mu Mirenge yose igize ako Karere, binyuze mu muganda n’ubufatanye bw’abantu batandukanye, kandi bigakorwa bahereye ku bafite ibibazo bikomeye kurusha abandi, harimo abadifite icumbi, udafite igikoni, udafite ubwiherero, agafashwa.

Ikindi ni uko ubu hakomeje kwimurwa abaturage bari mu Kirwa cya Sharita, bajya gutuzwa kuri Site ya Kivusha mu Murenge wa Rweru, intego ikaba ukwimura imiryango 60 muri uyu mwaka wa 2023, indi ikazimuka mu mwak ukurikiyeho, hakurikijwe uko ingengo y’imari igenda iboneka.

Hari kandi kongera imiyoboro y’amazi mu Mirenge ya Rweru, Mwogo na Juru, kuko hari aho imiyoboro y’amazi itagera, ibyo bigatuma abahatuye bahura n’ibibazo byo kubura amazi. Ikindi ni ukongera imiyoboro y’amashanyarazi nk’uko Uwo Muyobozi yabisobanuye.

Ku bijyanye n’imihanda ya Kaburimbo, Akarere kari kateganyije kubaka imihanda ibiri, harimo umwe uteganyijwe kurangira muri uku kwezi kwa Werurwe 2023, undi ukaba uzatangira muri Mata 2023, ukorweho 20%, ukazarangira mu mwaka w’ingengo y’imari utaha. Imihanda y’ibitaka yagombaga gutunganywa mu Karere binyuze muri VUP muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022-2023, ubu ngo igeze kuri 70%.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yabajijwe niba umwaka utaha aziyamamariza kuyobora u Rwanda: Dore igisubizo yatanze

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki 01 Werurwe 2023, Perezida Kagame yabajijwe ibibazo bitandukanye birimo n’icy’uko yaba ateganya kwiyamamariza kuyobora u Rwanda muri manda itaha. Umunyamakuru Berna Namata w’ikinyamakuru The East African, ahawe umwanya, yamubajije ibibazo bibiri, kimwe kirebana n’ibibazo by’ubukungu byaturutse ku ntambara irimo kubera muri Ukraine, n’ikindi kibaza niba hari umuntu yateguye wazamusimbura umwaka utaha wa 2024. Perezida Kagame yamusubije agira ati “Kuki nanjye ubwanjye ntakwitegura (aseka)? Ntekereza ko […]

todayMarch 2, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%