Inkuru Nyamukuru

Amerika yatangiye guha imyitozo Ingabo z’ibihugu by’Afurika

todayMarch 3, 2023

Background
share close

Leta zunze ubumwe za Amerika yatangiye guha imyitozo ingabo zo mu bihugu bya Afurika mu rwego rwo kozongerera ubushobozi mu kurinda imipaka y’ibihugu ibitero by’imitwe y’iterabwoba.

Iyo myitozo iri kubera muri Ghana yatangiye ku ya 1 Werurwe 2023, izwi cyane nka flintlock ihuza abasirikari baturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika ikayoborwa n’abasirikare b’Abanyamerika nabo ku mugabane w’u Burayi.

Igamije gutoza ingabo zo kuri uyu mugabane guhangana n’imwitwe y’iterabwoba ikomeje kwiyongera mu bice bitandukanye byo ku mugabane w’Afurika. Izi ngabo ziratozwa kurasa no gukora ibikorwa by’ubutabazi bw’ibanze mu gihe cy’intambara.

Mu itangazo ryashyizwe hanze, ibiro by’ingabo z’Amerika muri Afurika bivuga ko, intego y’iyo myitozo ari ukongera ubushobozi bw’izo ngabo mu guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba, guteza imbere ubufatanye no guhana amakuru hagati y’ingabo z’ibihugu by’Afurika.

Ibikorwa by’imitwe y’intagondwa za kiyisilamu byatangiriye muri Mali mu 2012 biragenda byiyongera bikaba bimaze gushinga iminzi no mu bindi bihugu nka Niger na Burkina Faso. Muri iki gihe birimo kwinjira no mu duce twa Benin, Togo na Côte d’Ivoire.

Urugomo n’imvururu biterwa niyo mitwe bimaze guhitana ibihumbi by’abatuarage, abandi babarirwa muri za miliyoni bakurwa mu byabo.

Hari impungege ko ibyo bikorwa bishobora no kugera muri Ghana biturutse muri Burkina Faso ihana imbibe nayo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Amateka y’u Rwanda agiye kujya yigishwa mu mashuri abanza

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene avuga ko ku bufatanye n’izindi nzego zirimo Minisiteri y’Uburezi, amateka y’u Rwanda harimo n’aya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 agiye kujya yigishwa no mu mashuri abanza kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa Gatandatu. Minister Dr Bizimana atanga ikiganiro uko amateka yakwigishwa mu mashuri abanza Minisitiri Dr Bizimana avuga ko imbogamizi zatumaga aya mateka atigishwa uko bikwiye zitakiriho. Ati “Nk’uko nabibabwiye […]

todayMarch 3, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%