Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yishimiye intsinzi ya Arsenal kuri uyu wa Gatandatu

todayMarch 4, 2023

Background
share close

Nyuma y’intsinzi ya Arsenal yo ku munota wa nyuma, Perezida Kagame, abinyujije ku rubuga rwa Twitter, yagaragaje ko ashimishijwe n’iyi ntsinzi.

Nelson araje abafana ba Arsenal neza

Ku mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona yo mu Bwongereza, ikipe ya Arsenal itsinze AFC Bournemouth ibitego 3-2, bituma yongera icyizere cyo kuba yakwegukana igikombe cya shampiyona.

Ikipe ya Arsenal yari yatsinzwe igitego cya mbere ku isegonda rya cyenda umupira ugitangira, itsindwa n’icya kabiri ku munota wa 57 w’umukino.

Arsenal yaje kwishyura ibi bitego bitsinzwe na Thomas Partey ku munota wa 62, Ben White ku munota wa 70.

Arsenal yaje kubona igitego cy’intsinzi mu minota y’inyongera aho hari hongeweho iminota itandatu, igitsinda ku munota wa nyuma w’inyongera gitsinzwe na Reiss Nelson wagiyemo asimbuye.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame usanzwe unakunda ikipe ya Arsenal, abinyujije ku rubuga rwa Twitter yanditse ati “Mbega ibihe bishimishije kuri Arsenal, umutoza, Nelson…natwe twese abafana…Wow”

Arsenal isanzwe ifitanye amasezerano n’u Rwanda yo kwamamaza gahunda ya Visit Rwanda ishishikariza abantu gusura u Rwanda.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abepisikopi Gatolika bo mu Rwanda baramara icyumweru i Roma

Buri myaka itanu Abepisikopi Gatolika mu bihugu byose ku Isi babona ubutumire bwa Papa, aho bajya guhura n’ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya i Roma bakaganira na Papa, n’izindi nzego zinyuranye zifasha Papa mu butumwa bwa Kiliziya ku isi. Abepisikopi Gatolika mu Rwanda bagiye kwitabira ubutumire bwa Papa Ni muri urwo rwego Abepisikopi Gatolika babonye ubutumire bwa Papa, aho bagiye kumara icyumweru i Roma, mu rugendo bazatangira tariki 06 Werurwe bakazarusoza tariki […]

todayMarch 4, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%