Umuryango w’Abibumbye UN yatangaje ko muri Eritrea hakirangwa ikibazo cyo kutubahiriza uburenganzira bwa muntu, kandi ko nta n’igikorwa kugirango iki kibazo kibonerwe umuti.
Umuryango w’Abibumbye kandi wavuze ko hari abantu bakorerwa iyicarubozo abandi bakaburirwa irengero, nyamara ababigizemo uruhare ntibahanwe.
Eritrea ifatwa nka kimwe mu bihugu biyobojwe igitugu kuva aho kiboneye ubwigenge yakuye kuri Ethiopia mu 1993. Kuva icyo gihe UN ivuga ko nta burenganzira bwa muntu bwaharanzwe kandi ko nta bimenyetso bihari byerekana ko hari igikorwa ngo ubwo burenganzira buboneke.
Muri raporo yasohotse kuri uyu wa mbere, Nada Al-Nashif, komiseri wungirije w’akanama gashinzwe uburenganzira bwa muntu muri UN yavuze ko igihugu gikomeje kurangwa n’ihohotera rikorerwa ikiremwamuntu. Yumvikanishije ibi, avuga ko UN ikomeje kubona ibihamya bidashidikanywaho ko hari abantu bakorerwa iyicarubozo, bagafungirwa ahantu hadakwiriye cyangwa se bakaburirwa irengero.
Iyi raporo ikomeza ivuga ko igiteye ubwoba cyane, ari uko ibi byaha byose bikorwa ariko ntihagire ubiryozwa. Leta zunze Ubumwe z’Amerika n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu na byo bishinja Eritrea kuba yaragiye ihatira abaturage kujya mu gisirikare, cyane cyane mu gihe Ethiopia yari ihanganye n’umutwe wa TPLF. Icyo gihe bivugwa ko hari abaturage b’abasivile babarirwa mu magana bapfiriye mu mujyi wa Aksoum no mu karere ka Dengolat.
Muri raporo yasohotse kuri uyu wa mbere, ivuga ko amasezerano y’amahoro yasinywe mu kwezi kwa cyenda yateganyaga ko ingabo za Eritrea ziva mu karere kaberamo imirwano ariko bikomeza kugenda biguru ntege ndetse bisa nk’aho ntagikorwa.
Uwambayinema Claudine w’imyaka 33 y’amavuko wavutse mu 1990, arashakisha abo mu muryango we baburanye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Uwambayinema Claudine Uwambayinema avuga ko Jenoside yabaye ari umwana muto cyane afite imyaka 4 ndetse kuri ubu atekereza ko bimugoye kuba yabasha kumenya abakomoka ku muryango we kuko byinshi yakabaye agenderaho arangisha yabyibagiwe. Uwambayinema atuye mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Muyongwe, Akagari ka Bumba, Umudugudu […]
Post comments (0)