Inkuru Nyamukuru

gukorera hamwe n’ingenzi mu gufasha bihugu bikennye kuva muri icyo cyiciro – Minisitiri Ngirente

todayMarch 7, 2023

Background
share close

Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente, yavuze ko hakenewe ubufatanye nk’intambwe y’ingenzi izatuma ibihugu bikennye kurusha ibindi bibasha gushyikira ibyateye imbere mu bumenyi, ikoranabuhanga no guhanga udushya (STI).

Minisitiri Ngirente yabigarutseho ku wa mbere tariki ya 6 Werurwe 2023 ubwo hatangizwaga kumugaragaro Inama ya Gatanu y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku ngamba zo kwivana mu bukene kw’ibihugu bikennye kurusha ibindi ku Isi (LDC), iri kubera i Doha muri Qatar kuva tariki 5- 9 Werurwe 2023.

Minisitiri w’intebe Ngirente ari kumwe na Minisitiri w’intebe Tshering Lotay wa Bhutani, yayoboye ikiganiro nyunguranabitekerezo cagarukaga ku kuzamura siyansi, ikoranabuhanga no guhanga udushya, hagamijwe iterambere rirambye mu bihugu bikennye.

Dr. Ngirente yavuze ko hakenewe ubufatanye mpuzamahanga kugirango ibihugu bikennye bibashe kuva muri icyo kiciro, mu rwego rwo kuzamura ubukungu ndetse n’iterambere ry’abaturage.

Ati: “Gukorera hamwe n’ubufatanye ni ngombwa rwose mu gufasha ibihugu bikennye kuva muri icyo cyiciro. Ibihugu bikennye (LDCs) n’abafatanyabikorwa babyo bagomba gufatanya mu kubaka ubushobozi bukenewe muri siyansi n’ikoranabuhanga kugira ngo ubukungu ndetse n’iterambere ry’abaturage byiyongere”.

Kugira ngo ibi bishoboke, Minisitiri Ngirente yavuze ko hagomba kubaho ishoramari mu bikorwa remezo, gufashwa kugera ku rwego rw’imari, kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge, n’ibindi bitandukanye byose bikajyana no kwimakaza ubufatanye mpuzamahanga hagamijwe kumenya agaciro ka siyansi, ikoranabuhanga no guhanga udushya.

Miinsitiri Ngirente yatanze urugero ko kuva mu 2020, bimwe mu bimaze kugerwaho mu Rwanda harimo kwemeza politiki igamije guteza imbere siyansi, ikoranabuhanga no guhanga udushya. Hashyirwaho ibigo bitandukanye bya siyansi, ikoranabuhanga, ubushakashatsi no guhanga udushya (STRI), ndetse no gukusanya inkunga zishyirwa muri gahunda z’ubushakashatsi no guhanga udushya.

N’ubwo rimwe muri iryo shoramari muri STI ryatangiye gutanga umusaruro mu bijyanye na serivisi mu Rwanda, Ngirente yavuze ko urugendo rukiri rurerure, bityo bikaba bisaba ko hashyirwaho uburyo bwinshi bwo gushora imari.

Dr. Ngirente yagize ati: “Isomo ry’ingenzi twize ni uko guteza imbere siyansi, ikoranabuhanga no guhanga udushya mu bihugu bikennye bisaba inzira zinyuranye zishyira imbere ishoramari, guteza imbere ubufatanye, gushyigikira udushya, guteza imbere imari shingiro, gukoresha ikoranabuhanga rishya, no gushyira mu bikorwa imirongo migari iba yashyizweho.”

Minisitiri w’intebe yavuze ko kugirango byose bigerweho ibihugu bikennye byiteguriye kwiga no kurahura ubumenyi ku bikorwa byabashije kugera ku ndetse asaba ko inama yasuzuma ibintu bitatu by’ingenzi bikenerwa mu ishoramari bizafasha ibihugu bikennye ku gutera intambwe ya mbere.

Ngirente yavuze ko ubumenyi budashobora kugerwaho nta bushakashatsi, cyane cyane mu bihugu bikennye asaba ko hashyirwaho ibigo by’indashyikirwa mu karere kugira ngo biteze imbere ubushakashatsi n’iterambere (R&D), guhanga ubumenyi, kongerera ubushobozi ndetse no gukemura ibibazo bibangamiye rubanda biganisha ku mibereho myiza.

Imibare y’ubushakashatsi n’iterambere (R&D) yerekana ko amafaranga yakoreshejwe ku isi yose agera kuri tiriyari 2,4 z’amadolari muri 2020. Kubera ko Amerika, Ubushinwa, n’Ubuyapani aribyo bihugu bitatu bya mbere kandi nk’uko ikigo cya UNESCO gishinzwe ibarurishamibare kibitangaza, amafaranga yakoreshejwe mu bihugu bikennye ni 0.2% gusa y’umusaruro mbumbe (GDP), ugereranije n’impuzandengo ku rwego rw’isi ya 1.7%.

Ngirente yasabye kandi ko hashyirwaho urwego rugamije gufasha umutungo kamere bwite mu by’ubwenge (IP) kugira ngo bigirire akamaro ikiremwamuntu cyane cyane mu bihe by’ibyorezo bikomeje kwibasira isi, no gushyiraho urwego rwo gutera inkunga ubushakahatsi n’iterambere R&D mu bihugu bikennye binyuze mu bikorwa bitera inkunga ubushakashatsi cyangwa ibigo by’amashuri makuru hagamijwe kongera ubumenyi bwite mu by’ubwenge (IP).

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, ku ruhande rw’iyi nama kandi yabonanye n’abayobozi batandukanye barimo Dr. QU Dongyu, Umuyobozi mukuru w’Ishami rya Loni ryita ku Biribwa n’Ubuhinzi (FAO), Madamu Doreen Bogdan-Martin, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho (ITU) na Bwana Andrew Mitchell, umunyamabanga wa Leta y’u Bwongereza ushinzwe iterambere na Afurika.

Dr Edouard Ngirente, yahuye kandi na Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF).

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Mu Rwanda hagiye gushyirwa icyicaro cy’ihuriro rya za Laboratwari z’ibimenyetso bya gihanga

Nubwo Laboratwari y’Igihugu y’ibimenyetso bya gihanga (Rwanda Forensic Laboratory - RFL) itaramara igihe kinini, ariko imaze kugera kuri byinshi kandi byo kwishimira. Iki ni kimwe mu byatumye u Rwanda rwemezwa nk’igihugu kigomba kubakwamo icyicaro gikuru cy’Ihuriro rya Afurika ku bimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera (African Forensic Science Academic - AFSA). Byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Werurwe 2023, mu kiganiro RFL yagiranye n’itangazamakuru, ikiganiro cyibanze cyane ku […]

todayMarch 6, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%