Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko gukorera ku bipimo, ku ntego no ku gihe ari bimwe mu byatumye iyo Ntara iza ku isonga mu kwesa imihigo, ndetse n’Uturere tubiri twayo tukaza muri dutanu twa mbere.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana
Yabitangaje ku Cyumweru tariki ya 05 Werurwe 2023, mu kiganiro ’Kubaza bitera kumenya’, cyatambutse kuri Radio Rwanda.Guverineri Gasana yashimiye ubufatanye bwaranze inzego zose haba Ubuyobozi, abakozi, abafatanyabikorwa n’abaturage muri rusange, mu kwesa imihigo ya 2021-2022, asaba ko ubu bufatanye bwakomeza no mu mihigo ya 2022-2023.
Yavuze ko bimwe mu byabafashije kwesa iyi mihigo ari ugukorera ku bipimo, intego no ku gihe.
Yagize ati “Mu Ntara y’Iburasirazuba twahisemo gukorera ku ngamba, gukorera ku mihigo, gukorera ku bipimo, gukorera ku mibare, gukorera ku gihe, gukorera ku Ntego no gusuzuma ingaruka y’ibyavuyemo”.
Mu mwaka w’Ingengo y’imari wa 2021-2022, hakoreshejwe ingengo y’imari isaga Miliyari 200, hakorwa ibikorwa bitandukanye birimo kubaka ibikorwa remezo birimo imihanda ya Kaburimbo n’indi, imiyoboro y’amazi mu rwego rwo kugeza amazi meza ku baturage, kubaka ibigo by’ubuvuzi n’ibindi.
Muri uyu mwaka w’ingego y’imari wa 2022-2023, Imihigo isaga 700 niyo irimo gushyirwa mu bikorwa.
Ati “Turasaba abaturage kubahiriza gahunda za Leta no gukomeza gufatanya n’abayobozi mu bikorwa bitandukanye. Abayobozi nabo barasabwa gutanga serivisi nziza kandi ku gihe, ibyo umuturage asaba abibone kandi ku gihe, guhanga udushya no kwishakamo ibisubizo”.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho na Dr Bizimana Jean Damascène, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Uburere mboneragihugu, ubwo ku wa Gatandatu tariki 4 Werurwe 2023, ku cyigo cya GAERG-Aheza Healing and Career Center kiri i Ntarama mu Karere ka Bugesera, haberaga ibirori byiswe “GAERG turashima”, byateguwe n’umuryango GAERG w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Kugira ngo utege imodoka ugende wagombaga kuba ufite iki cyangombwa Minisitiri Dr Bizimana mu kugaragaza uko ingengabitekerezo […]
Post comments (0)