Inkuru Nyamukuru

Babiri bafatanywe urumogi ibilo 45 n’udupfunyika turenga 480

todayMarch 8, 2023

Background
share close

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’inzego z’ibanze n’abaturage, yafashe ibiyobyabwenge by’urumogi bingana n’ibilo 45 n’udupfunyika 487, mu bikorwa bitandukanye byakorewe mu karere ka Burera na Kicukiro, hafatwa abantu babiri bakurikiranyweho kugira uruhare mu kubyinjiza mu gihugu no kubikwirakwiza.

Ku wa Mbere tariki ya 6 Werurwe, mu mudugudu w’Imena, akagari ka Bwerankori mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro, hafatiwe umugore w’imyaka 39 y’amavuko wafatanywe udupfunyika tw’urumogi 487.

Ni mu gihe ku Cyumweru tariki ya 5 Werurwe, Polisi yari yafashe ibilo 45 by’urumogi mu karere ka Burera, Umurenge wa Kivuye, Akagari ka Nyirataba mu mudugudu wa Kivumu, byafatanywe umusore w’imyaka 18 y’amavuko.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko kugira ngo uyu musore afatanwe ibi biyobyabwenge, byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Bari abasore batatu bari baturutse mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda nk’uko twari tubafiteho amakuru yizewe twahawe n’abaturage, ariko ubwo bamaraga kubona abapolisi mu mudugudu wa Kivumu, babiri muri bo bahise bakubita hasi ibyo bari bafite bariruka, hasigara umwe baje gusanga ari ibilo 45 by’ urumogi bari bikoreye.”

Hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturage kandi ku wa Mbere, mu karere ka Kicukiro hafatiwe umugore wari ushyiriye urumogi abakiriya be nk’uko byemezwa n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro.

Yagize ati: “Polisi yari ifite amakuru ko hari umugore ucuruza urumogi wari urushyiriye abakiriya mu murenge wa Kigarama, aza  gufatirwa mu cyuho  afite udupfunyika tw’urumogi 180, abapolisi bagiye no gusaka iwe mu rugo bahasanga utundi dupfunyika 370. ”

SP Ndayisenga yashimiye uruhare rw’abaturage mu kurwanya ibiyobyabwenge batanga amakuru, aburira abakomeje kwishora muri ubu bucuruzi buhanwa n’amategeko ko ibikorwa byo kubafata bizakomeza.

Abafashwe n’ibiyobyabwenge bafatanywe byashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo hakomeze iperereza mu gihe hagishakishwa abatorotse.

Mu Rwanda, urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, cyangwa kurugurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umuhanzi Jali yasabye anakwa Salazar bamaze imyaka 10 mu rukundo

Jean Pierre Ntwali Mucumbitsi umuhanzi nyarwanda uzwi ku izina rya Jali yasabye anakwa Rocio Salazar bamaze imyaka 10 bakundana, uwo mukunzi we akaba afite inkomoko muri Espanye. Tariki ya 5 Werurwe 2023 nibwo Jali na Salazar bamaze imyaka 10 bakundana bifuje gusangiza imiryango yabo ibi birori mu busitani buri ku musozi wa Rebero ahazwi nka Mlimani Garden. Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa byakozwe mu muco nyarwanda aba bombi bateganya […]

todayMarch 8, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%