Urukiko rw’Ubujurire rwatangiye kuburanisha urubanza ruvuga ko mu ikoranabahanga rikoreshwa n’Inkiko, bigaragara ko hari ubujurire bw’uregwa hamwe n’abarega ari bo Ubushinjacyaha, ariko Idamange we akaba atigeze yitabira urubanza nk’uko yari yabyanze mu iburanisha rya mbere.
Uru rukiko ruvuga ko ku wa 24 Mutarama 2023, rwandikiye Idamange rumwibutsa gusubiza imyanzuro y’ubujurire bw’Ubushinjacyaha, ariko we ngo yanditse asubiza ko atigeze ajurira.
Urukiko rwasomye amagambo ruvuga ko Idamange yarwandikiye agira ati “Njyewe Idamange Iryamugwiza Yvonne, ndabamenyesha ko ntigeze njurira, cyane ko ibyemezo nabifatiwe ntigeze mburana, murakoze.”
Mu iburanisha ryabaye ku wa Gatatu, Urukiko rwumvise Ubushinjacyaha gusa kuko Idamange atari ahari, ndetse ko yahawe inyandiko imumenyesha igihe azajya kuburana akanga kuyishyiraho umukono.
Ubushinjacyaha buvuga ko bwajuriye bitewe n’uko ngo Idamange yahanishijwe igihano gito, bushingiye ku bukana bw’ibyo aregwa, ndetse ko hari ibyo atahaniwe birimo icyo kwigomeka ku buyobozi no gutanga sheki itazigamiye.
Urukiko rw’Ubujurire rwamaze kumva Ubushinjacyaha, ruvuga ko ruzatangaza icyemezo rwafashe kuri uru rubanza ku itariki ya 27 Werurwe 2023, saa tanu z’amanywa.
Perezida Paul Kagame yifatanyije n’abagore bo mu Rwanda no ku Isi yose, mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore. Perezida Kagame yifatanyije n’abagore ku munsi wabahariwe Umukuru w’Igihugu yabinyujije mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Twitter, mu guhe kuri uyu wa 8 Werurwe 2023, u Rwanda rwifatanya n’ibindi bihugu mu kuzirikana umunsi mpuzamahanga w’umugore. Perezida Kagame yagize ati “Ndashima abagore bose bo mu Rwanda no ku Isi yose kuri uyu munsi […]
Post comments (0)