Inkuru Nyamukuru

Nyanza: Abantu 3 baguye mu mpanuka

todayMarch 9, 2023

Background
share close

Abantu batatu baguye mu mpanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Howo, ifite Plaque RAF 339A, undi umwe arakomereka bikomeye. Iyo mpanuka yabereye mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busoro, Akagari ka Masangano mu Mudugudu wa Shinga mu Ntara y’Amajyepfo, kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Werurwe 2023.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Habiyaremye Emmanuel, yatangarije Kigali Today ko abaguye muri iyi mpanuka ari abanyerondo 2 n’umugore umwe wari uje kubareba ngo ababwire ikibazo yari yagize. Undi munyerondo we yakomeretse bikomeye ahita ajyanwa ku bitaro bya Nyanza.

CIP Habiyaremye avuga ko iyi mpanuka yaturutse ku mushoferi wafashwe n’ibitotsi bikamuviramo kugonga abo bantu.

Ati “Ikigaragara twabonye ni uko atataye inzira ahubwo yagiye ahita agonga abo bantu, kuko iyo aza kubura feri imodoka yari guta umuhanda ikagonga umukingo ndetse ikaba yabirinduka”.

Umunyerondo umwe wakomeretse bikabije yahise ajyanwa mu bitaro bya Nyanza ngo yitabweho n’abaganga, naho imirambo yabahitanywe n’impanuka ijyanwa mu buruhukiro.

CIP Habiyaremye avuga ko mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Muhanga, bamaze iminsi bagenzura uburemere bw’ibyikorerwa n’amakamyo, kugira ngo barebe ko impanuka zidaturuka ku kuba imodoka zipakira ibintu bizirusha ubushobozi.

Mu butumwa atanga kuri ba nyiri modoka n’abashoferi, ni ukubanza gusuzuma niba ikinyabiziga cyabo ari kizima kugira ngo atajya mu muhanda agahitana ubuzima bw’abantu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri w’Intebe yakiriye umuyobozi w’umuryango GiveDirectly

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yakiriye Perezida w’Umuryango GiveDirectly ufasha u Rwanda muri gahunda yo gukura abaturage mu bukene bukabije. Umuryango GiveDirectly usanzwe ukorera mu Rwanda, aho wagize uruhare mu gufasha abaturage bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe binyuze mu nkunga y’amafaranga yo gutangiza ibikorwa bibyara inyungu. Mu biganiro bagiranye, bibanze cyane mu kureba uburyo bwo kwagura ibikorwa by’uyu muryango bikagera n’ahandi bitaragezwa mu bice bitandukanye by’igihugu mu […]

todayMarch 9, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%