Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangiye guha imyitozo ingabo zituruka mu bihugu bitandukanye by’Afurika, mu rwego rwo kubifasha kurwanya imitwe y’intagondwa z’abajihadisite.
Iyi myitozo yitwa Flintlock igiye kumara ibyumweru bibi isanzwe iba buri mwaka kuva mu 2005. Iyatangiye kuri uyu wa Gatanu irabera muri Ghana na Côte d’Ivoire ikaba ihuje abasirikare bagera ku 1,300, baturuka mu bihugu 29. Mu byo biga harimo tekiniki zo kurwanya abaturage bigometse ku butegetsi bagafata intwaro.
Amerika ivuga ko ishaka gufasha Afurika gukumira no kurwanya abaterabwoba nka al-Qaida n’umutwe wa Leta ya Kisilamu, n’abajihadisite bagenda bakwirakwira no mu bihugu baba batarageramo.
Muri iki gihe iyi mitwe y’intagondwa yibasiye cyane cyane akarere ka Sahel, by’umwihariko muri Nigeria, Mali, Burkina Faso na Niger, gusa iragenda isatira n’ibihugu birimo Ghana, Togo, Tchad na Cameroun.
Bwa mbere muri iyi myitozo Flintlock harimo n’abasirikare barwanira mu mazi. Baritoza guhihahiga, gufata no gusaka amato yashimuswe. Ibihugu bituriye ikigobe cya Guinea bivuga ko byugarijwe n’imitwe ya ba rushimusi, kandi ko ishobora gufatanya n’abakora iterabwona n’abajihidisite.
Biteganyijwe ko iyi myitozo izamara ibyumweru bibiri.
Post comments (0)