Inkuru Nyamukuru

Ibiciro ku isoko mu Rwanda byazamutseho 20,8% muri Gashyantare 2023

todayMarch 11, 2023

Background
share close

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda cyatangaje ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 20,8% muri Gashyantare 2023 ugereranyije na Gashyantare 2022. Ibiciro byo mu mijyi ni byo byifashishwa nk’igipimo ngenderwaho mu bukungu bw’u Rwanda.

NISR itangaza ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 20,8% mu kwezi kwa Gashyantare 2023 ugereranyije na Gashyantare 2022. Ibiciro mu kwezi kwa Mutarama 2023 byari byiyongereyeho 20,7%.

Mu kwezi kwa Gashyantare 2023, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 42,4%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 23,2%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 7,1%, n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 12,1%.

Iyo ugereranyije Gashyantare 2023 na Gashyantare 2022, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byariyongereyeho 14,4%.

Ikomeza ivuga ko: “Iyo ugereranyije Gashyantare 2023 na Mutarama 2023, usanga ibiciro byariyongereyeho 1,8%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 4,7%.”

Mu kwezi kwa Gashyantare 2023, Ikigo cy’ibarurishamibare gitangaza ko ibiciro mu byaro naho byiyongereyeho 37,1% ugereranyije na Gashyantare 2023 mugihe ibiciro mu kwezi kwa Mutarama 2023 byari byiyongereyeho 38,8%.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi kwa Gashyantare, iki kigo kigaragaza ko byatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 67,7% n’ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 20,6%. Iyo ugereranyije Gashyantare 2023 na Mutarama 2023 ibiciro byiyongereyeho 3,2%. Iri zamuka rikaba ryaratewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 6,8%.

Muri iki cyegeranyo ngarukakwezi, ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare gisoza kigaragaza ko ibiciro bikomatanyijwe mu mijyi no mu byaro mu kwezi kwa Gashyantare 2023 ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 30,3% ugereranyije na Gashyantare 2022. Mu kwezi kwa Mutarama 2023 ibiciro byari byiyongereyeho 31,1%.

NISR ivuga ko: “Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi kwa Gashyantare 2023, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 59,7% n’ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 21,4%.”

Iyo ugereranyije Gashyantare 2023 na Mutarama 2023 ibiciro byiyongereyeho 2,7%. Iri zamuka ahanini ngo ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 6,2%.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Imikino ya BAL iratangira kuri uyu wa Gatandatu

Kuva kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Werurwe 2023, ni bwo mu nzu y'imikino ya Dakar Arena muri Senegal hagomba gutangira imikino y'itsinda rya Sahara mu irushanwa rya Basketball Africa League 2023. Ikipe ya REG n'imwe mu makipe ahanzwe amaso muri iri rushanwa Umukino ufungura muri iri tsinda rya Sahara uteganyijwe guhuza AS Douanes na ABC Fighters guhera i saa kumi n'ebyiri z'umugoroba ku isaha yo mu Rwanda. Iri […]

todayMarch 11, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%