Inkuru Nyamukuru

Imikino ya BAL iratangira kuri uyu wa Gatandatu

todayMarch 11, 2023

Background
share close

Kuva kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Werurwe 2023, ni bwo mu nzu y’imikino ya Dakar Arena muri Senegal hagomba gutangira imikino y’itsinda rya Sahara mu irushanwa rya Basketball Africa League 2023.

Ikipe ya REG n’imwe mu makipe ahanzwe amaso muri iri rushanwa

Umukino ufungura muri iri tsinda rya Sahara uteganyijwe guhuza AS Douanes na ABC Fighters guhera i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha yo mu Rwanda.

Iri tsinda ryiswe Sahara ririmo amakipe atandatu ariyo: US Monastir yo muri Tuniziya igiye kwitabira BAL ku nshuro ya gatatu, ikaba ari na yo yegukanye igikombe cy’umwaka ushize itsinze Petro de Luanda yo muri Angola ku mukino wa nyuma. Kwara Falcons yo muri Nigeria yitabiriye bwa mbere, AS Douanes yo muri Senegal izaba ikinira mu rugo ndetse ikaba igiye kwitabira BAL ku nshuro ya kabiri.

Harimo kandi Abidjan Basketball Club cyangwa se ABC Fighters yo muri Côte d’Ivoire ikaba itozwa na Liz Mills ukomoka muri Australia akaba yarigeze no gutoza ikipe ya Partiots Basketball Club yo mu Rwanda. Stade Malien yo muri Mali nayo igize iri tsinda ritangira imikino yaryo uyu munsi.

Iri tsinda kandi ririmo REG Basketball Club yo mu Rwanda, Iyi isanzwe ari iy’Ikigo Gishinzwe Ingufu mu Rwanda (Rwanda Energy Group) ikaba igiye kwitabira BAL ku nshuro ya kabiri. Umwaka ushize yarangije ku mwanya wa mbere mu itsinda rya Sahara ariko iviramo muri kimwe cya kane k’irangiza isezerewe na Forces Armées et Police (FAP) yo muri Kameruni.

Uyu mwaka REG Basketball Club igiye muri Senegali yitwaje abakinnyi bakomeye barimo abo yakuye mu makipe anyuranye yo mu Rwanda hakiyongeraho abanyamahanga nka Pitchou Manga wo muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ndetse n’Abanyamerika babiri ari bo Delwan Graham na Thomas Cleveland.

Umukino wa mbere wa REG BBC uzaba kuri iki cyumweru tariki ya 12 Werurwe 2023, aho izahura na Kwara Falcon yo muri Nigeria.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

RIB yafashe umucamanza ukekwaho gutanga impapuro mpimbano zihabwa impunzi ya Politiki

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi Twambajimana Eric, umucamanza mu Rukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge akurikiranyweho impapuro mpimbano. Twambajimana Eric, acyekwaho gutanga impapuro mpimbano zihamagaza (convocation) za RIB azoherereza umuntu wahunze igihugu kugira ngo azifashishe asaba ubuhungiro mu gihugu cy’ i Burayi, agaragaza ko yashakishwaga na RIB ku mpamvu za politike. RIB itangaza ko izo mpapuro zafatiwe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali. Ukurikiranyweho icyaha afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya […]

todayMarch 11, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%