Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yahawe igihembo cy’indashyikirwa mu guteza imbere umupira w’amaguru

todayMarch 14, 2023

Background
share close

Perezida Paul Kagame yahawe igihembo cya ‘CAF President’s Outstanding Achievement Award’, nk’uwakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu guteza imbere umupira w’amaguru.

Iki gihembo umukuru w’igihugu yagiherewe mu muhango wabereye i Kigali muri Serena Hotel, kuri uyu wa kabiri tariki 14 Werurwe.

Ni igihembo cyatanzwe na Perezida wa FIFA Gianni Infantino ari kumwe na Perezida wa CAF Dr Motsepe.

Perezida Paul Kagame yagihawe mu rwego rwo kumushimira umuhate we mu iterambere ry’umupira w’amaguru muri Afurika.

Perezida Paul Kagame yavuze ko umupira w’amaguru ari Siporo y’ingirakamaro mu mibereho y’Abanyarwanda, bityo ko u Rwanda rutazahwema kuwuteza imbere.

Mbere yo gushyikiriza iki gihembo Perezida Kagame, Dr. Patrice Motsepe uyobora impuzamashyirahamwe y’umupura w’amaguru muri Afurika, CAF yagaragaje Perezida Kagame nk’umuyobozi witangira uyu mukino ari nayo mpamvu CAF yamugeneye iki gihembo.

Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi Gianni Infantino, nawe yashimiye Perezida Paul Kagame muri ibi birori.

Uretse Perezida Paul Kagame, Umwami Mohammed VI wa Maroc nawe yahawe iki gihembo.

Uyu muhango kandi wanitabiriwe n’abayobozi b’inzego z’umupira w’amaguru ku isi bitabiriye inama ya 73 ya FIFA izabera mu Rwanda ku wa Kane tariki 16 Werurwe 2023 muri BK Arena.

Perezida wa CAF, Dr Patrice Motsepe, ageza ijambo ku bitabiriye ibi birori
Gianni Infantino uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) na we yitabiriye iki gikorwa

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

RDC: Ikirunga cya Nyamulagira cyagaragaje ibimenyetso byo kuruka

Ikirunga cya Nyamulagira giherereye muri Teritwari ya Nyiragongo muri Kivu y’Amajyaruguru muri Congo, ku mugoroba tariki 13 Werurwe 2023 cyatangiye kugaragaza ibimenyetso byo kuruka, abagituriye basabwa kuba maso. Impugucye za OVG, ikigo gishinzwe ubugenzuzi ku birunga, gikorera mu mujyi wa Goma, zatangaje ko iki kirunga kirimo kugaragaza ibimenyetso byo kuruka, ariko zizeza abaturage kudakuka umutima kubera kiruka cyerekeza muri Pariki y’Ibirunga. Itangazo ryashyizweho umukono na Prof Dr Muhindo Adalbert, yavuze […]

todayMarch 14, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%