Itsinda ry’abanyeshuri, abarimu n’abakozi baturutse mu ishuri rikuru rya gisirikare muri Kenya bari mu ruzinduko mu Rwanda rugamije kubungura ubumenyi mu nzego zirimo ubukungu n’iterambere by’u Rwanda.
Iri tsinda ku wa Kabiri tariki 14 Werurwe 2023, ryakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura ku cyicaro gikuru cya RDF, ku Kimihurura.
Brig Gen Joakim Ngure Mwamburi ukuriye iryo tsinda yavuze ko uru ruzinduko ruzafasha abo banyeshuri gusobanukirwa n’iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu mu Rwanda, ndetse n’ubufatanye bw’ingabo mu karere.
Ubwo bari ku cyicaro cy’ingabo z’u Rwanda, RDF, bahawe ibisobanuro ku rugendo rwo guhindura RDF uhereye nyuma y’urugamba rwo kubohora Igihugu mu 1994.
Urugendo rw’aba banyeshuri n’abayobozi babo rwatangiye kuva ku wa Mbere tariki 13 Werurwe bakazarusoza ku ya 17 Werurwe.
Aba banyeshuri basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ndetse n’inzu ndangamurage y’urugamba rwo guhagarika Jenoside iri ku nteko ishinga amategeko.
Post comments (0)