Inkuru Nyamukuru

Drone ya Amerika yagonzwe n’indege y’intambara y’u Burusiya

todayMarch 15, 2023

Background
share close

Igisirikare cya leta zunze ubumwe za Amerika cyatangaje ko indege y’intambara y’u Burusiya yagonganye na drone ya Amerika hejuru y’Inyanja y’Umukara.

Ibi ababikurikirania hafi bavuga ko bishobora kongera umwuka mubi w’ubushyamirane hagati y’u Burusiya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera intambara yo muri Ukraine.

Amerika ivuga ko iyo drone yari mu kazi kayo ka buri munsi mu kirere mpuzamahanga gisanzwe kigenzurwa na NATO, maze indege ebyiri z’intambara z’u Burusiya zagerageza kuyitangira.

Umuvugizi wa perezidanse ya Amerika, White House, John Kirby yavuze ko niba u Burusiya bwarabikoze bugamije ko Amerika igiye gukura indege zayo muri icyo kirere bitazaba.

U Burusiya buvuga ko iyi drone yakoze impanuka ubwo yageragezaga gukwepa ikoranabuhanga rituma hamenyekana aho indege igeze kandi ko izo ndege zitigeze ziyikoranaho.

Amerika yahise ihamagaza ambasaderi w’u Burusiya i Washington, Anatoly Antonov, kugirango asobanure ibyabaye.

U Burusiya bwatangaje ko ibyabaye kuri iyo drone ibifata nk’agasomborotso.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abanyeshuri baturutse mu ishuri rya gisirikare muri Kenya bagiriye uruzinduko mu Rwanda

Itsinda ry’abanyeshuri, abarimu n’abakozi baturutse mu ishuri rikuru rya gisirikare muri Kenya bari mu ruzinduko mu Rwanda rugamije kubungura ubumenyi mu nzego zirimo ubukungu n’iterambere by’u Rwanda. Iri tsinda ku wa Kabiri tariki 14 Werurwe 2023, ryakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura ku cyicaro gikuru cya RDF, ku Kimihurura. Brig Gen Joakim Ngure Mwamburi ukuriye iryo tsinda yavuze ko uru ruzinduko ruzafasha abo banyeshuri gusobanukirwa n’iterambere […]

todayMarch 15, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%