Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yatangaje ko atiyishimiye imvugo irimo ivanguraruhu yakoreshejwe na Perezida wa Tuniziya.
Louise Mushikiwabo
Mu kiganiro Louise Mushikiwabo yagiranye na TV5 Monde, yavuze ko yatunguwe n’imvugo ya Perezida Kaïs Saïed nk’uhagarariye igihugu kiri mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), umuryango ushingiye ku bwumvikane, ubufatanye n’ubukungu bw’abaturage.
Mushikiwabo avuga ko yatunguwe n’iyo mvugo ya Perezida Kaïs Saïed kuko bari basanzwe bahura kandi bakaba bari barafatanyije mu bikorwa bitandukanye birimo no kuyobora inama iheruka ya Francophonie.
Ati “Ibyabaye si byiza ku gihugu cye cya Tuniziya no ku baturage bacyo”.
Mushikiwabo yavuze ko yafashe umwanya wo kugaragaza uburyo atishimiye ibyo Perezida Kaïs Saïed yavuze ndetse ko yamwandikiye ibaruwa ndende nyuma aza kugirana ibiganiro n’Ambasaderi wa Tuniziya i Paris mu Bufaransa.
Ibi Mushikiwabo yabitangaje nyuma y’ijambo Perezida wa Tuniziya, Kais Saied, yavuze mu kwezi kwa Werurwe ko urujya n’uruza rw’abimukira ari amayeri yo gusahura igihugu cye, mu kagambane k’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika bafatanyije n’u Burayi.
Kuva icyo gihe, Perezida wa Tuniziya yatangaza iryo jambo, abimukira bava muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, barahagaritswe ntibongera kwinjira muri icyo gihugu.
Bimwe mu bihugu byari bifite abantu muri Tunisia, byahise byohereza indege zo kubavana muri iki gihugu.
Abo banyeshuri bakomoka mu bihugu bya Nigeria, Côte d’Ivoire na Guinée, bahise bafashwa gutaha bavuga ko hari bagenzi babo bakubiswe, abandi bagafungwa ndetse n’inzu zabo zigatwikwa, nyuma y’ijambo rya Perezida wa Tuniziya, Kais Saied, yari yavuze.
Perezida Kais Saied avuga ko atigeze ashishikariza abaturage b’iki gihugu gukora iri vanguraruhu, ndetse ngo akaba atarabakanguriye gukorera urugomo n’ihohotera abirabura, kuko we yavuze ko atumva impamvu abimukira binjira mu gihugu cye mu buryo bunyuranyije n’amategeko, abifata nk’aho Tuniziya nk’igihugu cya Afurika, kidafite aho gihuriye n’igihugu cy’Abarabu.
Rutahizamu Erling Haaland yabaye umukinnyi wa mbere wa Manchester City uyitsindiye ibitego byinshi mu mwaka umwaka w'imikino (Season) nyuma yo guca agahiggo muri Champions League. Ibitego bibiri bibanza, Haaland yabitsinze mu masegonda 76 Uyu Munya-Norvège w'imyaka 22, yatsinze ibitego bitanu, birimo bitatu yatsinze mu gice cya mbere, ubwo Manchester City yanyagiraga RB Leipzig ibitego 7-0, ikanakatisha itike ya kimwe cya kane cya Champions League. Gutsinda ibi bitego bitanu byatumye ahita […]
Post comments (0)