Inkuru Nyamukuru

Madagascar: Abimukira 35 baguye mu mpanuka y’ubwato bwibiye mu nyanja

todayMarch 15, 2023

Background
share close

Abimukira bagera kuri 35 baguye mu mpanuka y’ubwato bwibiye mu nyanja y’abahinde bavuye muri Madagascar.

Abayobozi bo muri Madagascar batangaje ko babonye imirambo y’abantu 35 mu nyanja y’Abahinde, nyuma y’aho ubwato bwari butwaye abimukira mu kirwa cya Mayotte bwibiye.

Iyo mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa gatandatu ku nkengero z’inyanja mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Madagascar, aho ubwo bwato bwari butwaye abantu 58, banyuze mu nzira zitemewe nk’uko bitangazwa n’abashinzwe urujya n’uruza mu nyanja.

Abashinzwe gucunga inkengero z’inyanja ndetse n’abashinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu bakoresheje inzira z’amazi nibo babonye iyo mirambo y’abo bantu. Iperereza rya mbere ryagaragaje ko abitabye imana baturuka mu bice bya Ambilobe, Tmatave, Majunga na Nosby Be.

Umuyobozi mukuru w’ibiro bishinzwe ibyambu, Jean Edmond Randrianantenaina, yavuze ko abarobyi bari mu bwato buto babashije kurokora abantu 24 muri iryo joro ryo ku wa gatandatu.

Umuyobozi wa Polisi yatangaje ko abandi bantu bari muri ubwo bwato bwibiye bashoboye kurokoka, ndetse bamwe bahise bahunga batinya ko batabwa muri yombi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda riri mu ruzinduko muri Gabon

Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda rikuriwe n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga mu bya Gisirikare, Brig Gen Patrick Karuretwa, riri mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Gabon. Ni uruzinduko iri tsinda ry’ingabo z’u Rwanda zatangiye kuva ku wa Kabiri tariki 14 Werurwe 2023, ryakirwa n’abasirikare b’u Bufaransa bari muri Gabon, nk’uko tubikesha urubuga rw’Igabo z’u Rwanda, RDF. Abagize iryo tsinda basobanuriwe ibikorwa banerekwa ibikoresho by’Inzego z’Umutekano z’u Bufaransa zikorera muri icyo gihugu, nk’uko […]

todayMarch 15, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%