Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame na Perezida wa FIFA bamuritse ‘Kigali Pelé Stadium’ (Amafoto)

todayMarch 15, 2023

Background
share close

Perezida Paul Kagame na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, bafunguye ku mugaro Stade ya Kigali yamaze guhabwa izina rya Kigali Pelé Stadium.

Nyuma y’iminsi yari ishize Stade ya Kigali ifunze, kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Werurwe 2023, yongeye gufungurwa ndetse inahabwa izina rishya.

Iyi Stade nyuma yo kuvugururwa, kuva uyu munsi izajya yitwa Kigali Pelé Stadium, ikaba yafunguwe ku mugaragaro na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ndetse na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino.

Perezida Kagame nyuma yo kumurika iryo zina rishya, yashimiye Perezida wa FIFA ndetse anavuga ko iyi Stade izajya ihuriza hamwe abakinnyi batandukanye, ariko bigira ku bigwi bya Pelé, wabaye igihangange muri ruhago, uheruka kwitaba Imana.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Louise Mushikiwabo ntiyishimiye imvugo y’ivanguraruhu yakoreshejwe na Perezida wa Tuniziya

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yatangaje ko atiyishimiye imvugo irimo ivanguraruhu yakoreshejwe na Perezida wa Tuniziya. Louise Mushikiwabo Mu kiganiro Louise Mushikiwabo yagiranye na TV5 Monde, yavuze ko yatunguwe n’imvugo ya Perezida Kaïs Saïed nk’uhagarariye igihugu kiri mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), umuryango ushingiye ku bwumvikane, ubufatanye n’ubukungu bw’abaturage. Mushikiwabo avuga ko yatunguwe n’iyo mvugo ya Perezida Kaïs Saïed kuko bari basanzwe bahura kandi […]

todayMarch 15, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%