Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), cyasohoye gahunda y’uko abanyeshuri bazataha bajya mu biruhuko, hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo ya Minisiteri y’Uburezi y’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri 2022-23.
Mu itangazo ryasohowe na NESA, biteganyijwe ko ingendo z’abanyeshuri bajya mu biruhuko zizatangira ku itariki 28 Werurwe zikageza ku itariki 31 Werurwe 2023.
Ku wa Kabiri tariki 28 Werurwe 2023, hazataha abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri biherereye mu Turere twa:
Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali Nyanza na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba Musanze na Burera mu Ntara y’Amajyaruguru Nyagatare na Gatsibo mu Ntara y’I Burasirazuba
Ku wa Gatatu tariki ya 29 Werurwe 2023, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu turere dukurikira:
Ruhango na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo Nyabihu na Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba Rulindo na Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru Rwamagana na Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba
Ku wa Kane tariki 30 Werurwe 2023 hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu turere dukurikira:
Huye na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo Karongi na Rutsiro mu ntara y’Iburengerazuba Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru Ngoma na Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba
Ku wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023 hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu turere dukurikira:
Muhanga na Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba
NESA yaboneyeho umwanya wo gusaba Abayobozi b’ibigo by’amashuri kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganyijwe, bashaka imodoka hakiri kare mbere y’uko itariki yo gutaha igera, bohereza abana hakiri kare kugira ngo bagere mu miryango yabo butarira kandi bambaye umwambaro w’ishuri.
Ababyeyi basabwe guha abana babo amafaranga y’urugendo azabageza mu rugo.
Abashinzwe uburezi mu turere no mu mirenge barasabwa gukurikirana igikorwa cyo gucyura abanyeshuri, no gukurikirana ko abayobozi b’ibigo by’amashuri baguriye abana amatike y’urugendo ku gihe.
Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri mu ngendo, abahagurukira i Kigali n’abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi Ntara, bazafatira imodoka kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, zibajyana mu miryango yabo.
Nyuma ya Saa cyenda z’amanywa sitade izaba ifunze, nta munyeshuri uzaba wemerewe kuza nyuma y’iyo saha yavuzwe haruguru.
Mu mvura yatangiye kugwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 werurwe 2023, inkuba yakubise abantu babiri bahita bapfa, akaba ari umwana w’imyaka 4 n’umugabo w’imyaka 52 bo mu Karere ka Gakenke, mu Mirenge ya Gakenke na Muyongwe. Umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Gakenke, Mukundente Clarisse, yemeje amakuru y’urupfu rw’umusaza Cyprien Musabyimana na Ndayishimiye Jean d’Amour, umwana w’imyaka 4, ndetse n’ibindi byangiritse. Mukundente yagize ati "Nibyo koko […]
Post comments (0)