Inkuru Nyamukuru

Igitaramo ‘Urwejeje Imana’ cyasusurukije imbaga y’abacyitabiriye

todayMarch 20, 2023

Background
share close

Itorero Inyamibwa rya AERG ishami rya Huye, ryakoze igitaramo cyiswe Urwejeje Imana, kikaba cyasusurukije imbaga y’abacyitabiriye, baturutse hirya no hino mu gihugu.

Ntabwo ari ku nshuro ya kenshi mu Rwanda haba igitaramo cy’imbyino nyarwanda gusa, ku wa 19 Werurwe 2022 mu ihema rya Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nko kuri Camp Kigali, habereye igitaramo cy’Inyamibwa, cyahuruje abaturutse imihanda yose.

Ahagana saa mbili nibwo itsinda ry’abakaraza bakiri bato rya ‘Nyundo Kid Drumers’ ryabimburiye Inyamibwa ku rubyiniro, mu murishyo w’ingoma ndetse n’umudiho, maze babimburira abandi mu ngamba, nuko baheraho barabyina biratinda.

Ntibyatinze kuko Itorero Inyamibwa naryo ryahise ryinjira mu mukino w’Urwejeje Imana, wagarutse ku rugendo Igihugu cyanyuzemo kugeza uyu munsi, aho kirangamirwa n’amahanga kubera ibyiza nyaburanga bigitatse.

Bongeye kugaruka kandi ku buryo imbyino n’imihamirizo Nyarwanda, yafashije abasore n’inkumi bari bisanze mu mashuri makuru nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, maze umuco nyarwanda ubafasha kubomora ibikomere by’umutima, binyuze mu mbyino n’imihamirizo gakondo.

Iki gitaramo cyahuriranye n’imyaka 25 iri torero rimaze, ritoza abasore n’inkumi imbyino n’umuco nyarwanda.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abanyamakuru ba Siporo batsinze Abayobozi n’abatoza ba Rayon Sports

Mu mukino wa gicuti wahuje ikipe y’abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda “AJSPOR” n’abayobozi ndetse n’abatoza ba Rayon Sports, byarangiye AJSPOR yegukanye intsinzi. Kuri iki Cyumweru ku kibga cy’imyitozo cyo mu Nzove habereye umukino wa gicuti wahuje ikipe y’abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda “AJSPOR” n’abayobozi ndetse n’abatoza ba Rayon Sports, umukino wari mu rwego rw’ubusabane mu gihe shampiyona yahagaze. Ni umukino watangiye ahagana i Saa Kumi z’umugorba, aho waje ukurikira umukino […]

todayMarch 20, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%