Ni muri gahunda yaramukiyemo yo gusoza icyumweru cya Commonwealth aho yasuye ibikorwa bitandukanye mu Mujyi wa Kigali, birimo imurikabikorwa ryitabiriwe n’abaturutse mu bihugu bigize umuryango wa Commonwealth ryabereye mu mbuga ngari ahazwi nka Car Free Zone. Yanasuye kaminuza ya Kepler, asoreza mu cyanya cyahariwe ahazubakwa amacumbi azatuzwamo abimukira bazaturuka mu Bwongereza.
Ayo macumbi azubakwa mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ku ikubitiro hakaba hagiye gutangira kubakwa icyiciro cyayo cya mbere kigizwe n’inzu 528 zizaba zigizwe n’ibyumba 1192, azuzura mu gihe cy’amezi atandatu, kubera ikoranabuhanga biteganyijwe ko rizakoreshwa mu kuyubaka.
Yasobanuriwe uko ayo mazu azaba ateye ndetse n’uko azubakwa
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr. Ernest Nsabimana, avuga ko uyu ari umushinga uzaba ukomatanyijemo ibikorwa remezo bitandukanye bikazagira uruhare mu iterambere ry’abazahatuzwa.
Ati “Uyu ni umushinga wo kubaka ariya mazu agomba kuzakira bariya bantu, ukaba ari umushinga munini uzajya kuri hegitari hafi 12. Tugiye gutangirira ku mazu 528 azajya kuri hegitari 5.7, icyiciro cya mbere kikaba kigomba gukorwa mu gihe kitarenze amezi atandatu”.
Akomeza agira ati “Usibye amazu harimo n’ibindi bikorwa, harimo imihanda, amashanyarazi, hazaba hari amazi, amashuri y’abana, ibibuga byo gukina, za Gym (siporo ngororamubiri), ahantu ho guhahira, ku buryo ari ahantu umuntu azajya aba ari ikintu cyose yakenera akakibona hafi ye. Imashini zirahari, ubu akazi kagiye gutangira”.
Yagize ati “Ndashaka kubashimira cyane kuba mwanyakiriye kugira ngo nshyireho ibuye fatizo uyu munsi, kandi ndashaka kubashimira ku buyobozi bwiza ndetse no guhanga udushya. Uyu mushinga wa Gahanga ni intambwe ikomeye izatuma mu Rwanda haboneka ubushobozi bwo kwakira abimukira no kwita ku bantu barenga ibihumbi bibiri mu gihugu. Uru ni urugero rwiza rw’amazu yubatswe mu buryo bugezweho, mwarakoze ku bw’ikoranabuhanga murimo gukoresha”.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ivuga ko umushinga wose ari munini ku buryo uzajya kuri hegitari 12, ukazaba ugizwe n’amazu 1500 azubakwa mu buryo butangiza ibidukikije, ukazarangira utwaye amafaranga y’u Rwanda Miliyari 60.
Banasuye ikibuga gikinirwaho umukino wa Cricket kiri i Gahanga
Ku wa Gatanu tariki 17 Werurwe 2023, Urwego Mpuzamahanga rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), rwakomeje kumva impuguke mu buzima bwo mu mutwe, Prof. Henry Kennedy iri mu zakoze raporo ku buzima bwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Kabuga Félicien Professor Kennedy, umwe mu nzobere eshatu zigenga zakoze iyo raporo, yagaragaje ko Kabuga afite ibibazo by’ubuzima bituma adashobora kwandika no gusoma, bigendanye […]
Post comments (0)