Inkuru Nyamukuru

Mozambique: Tanzaniya yohereje imfashanyo zo kugoboka abaturage

todayMarch 20, 2023

Background
share close

Tanzaniya yatangiye kohereza imfashanyo z’ibiribwa n’amahema mu gihugu cy’abaturanyi Mozambique. Izi mfashanyo zigenewe ibihumbi by’abaturage bahuye n’ingaruka z’umuyaga uvanze n’imvura witiriwe Freddy.

Abantu barenga 190 nibo bivugwa ko bitabye imana, mugihe 584 bakomeretse, na 37 kugeza ubu baburiwe irengero muri icyo gihugu.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, umuyobozi w’agateganyo ushinzwe itangazamakuru mu gisirikare, Gaudentius Ilonda, yavuze ko Tanzaniya yohereje toni 1.000 y’ifarini, uburingeti 6.000, amahema 50 hamwe na kajugujugu ebyiri zo gutabara.

Ilonda yavuze ko amakamyo 37 yateganyijwe gutwara izo mfashanyo zatanzwe na leta ya Tanzaniya.

Mu cyumweru gishize, Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, yoherereje mugenzi wa Mozambique, Filipe Nyusi, ubutumwa bwo kumwihanganisha kubw’ibyago byibasiiye igihugu cye.

Abayobozi ba Tanzaniya bavuze ko impamvu nyamukuru Tanzaniya yatanze izo imfashanyo bigamije gufasha abaturage mu bice byazahajwe n’iyo serwakira ivanze n’imvura.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Suella Braverman yashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa amacumbi y’abimukira

Ku Cyumweru tariki 19 Werurwe 2023 nibwo Minisitiri w’Umutekano imbere mu Gihugu cy’u Bwongereza, Suella Braverman, afatanyije na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo w’u Rwanda, Dr. Ernest Nsabimana, bashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa amacumbi y’abimukira bazaturuka mu Bwongereza. Minisitiri w’Umutekano w’u Bwongereza hamwe n’uw’Ibikorwa Remezo w’u Rwanda bashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa inzu 1,500 zizatuzwamo abimukira bazaturuka mu Bwongereza Ni muri gahunda yaramukiyemo yo gusoza icyumweru cya Commonwealth aho yasuye ibikorwa bitandukanye […]

todayMarch 20, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%