Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwasinye amasezerano y’imyaka itatu n’ikipe y’abakanyujijeho muri ruhago ku Isi

todayMarch 20, 2023

Background
share close

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, cyasinyanye amasezerano n’Ikipe y’Umupira w’amaguru y’abakanyujijeho ku Isi, azatuma u Rwanda rwakira imikino y’abakanyujijeho ku Isi mu mupira w’Amaguru mu gihe cy’imyaka itatu.

Irushanwa rya mbere riteganyijwe kuba umwaka utaha wa 2024, muri Stade Amahoro irimo kuvugururwa magingo aya. Byitezwe ko abakinnyi b’ibihangange 150 bakanyujijeho baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku Isi bazitabira iki gikombe.

Muri iyi mikino ijambo Visit Rwanda (Sura u Rwanda) rizaba rigaragara muri Stade, ku myenda y’abakinnyi ndetse no ku matike y’abinjira muri stade. Iyi mikino kandi izajya inaca kuri Televiziyo kugirango Isi yose ibashe kuyikurikira.

Umuyobozi wa RDB Clare Akamanzi agaruka kuri aya masezerano, yavuze ko iyi mikino izatuma u Rwanda ruba hamwe mu hantu harimo kwitabirwa kurusha ahandi ku Isi mu gukorerwamo ubukerarugendo bushingiye ku mikino.

Ati: “Iyi ni shampiyona yitezweho gukurura ibihumbi by’abantu atari abaje gufana aba bakinnyi b’ibihangange gusa, ahubwo n’abandi b’abashoramari ndetse n’ibigo bije gushaka uko byabyaza siporo umusaruro. Ibi kandi bizanatuma havuka imirimo itandukanye ku banyarwanda, ndetse binatume n’abandi bifuza kuzakirira imikino yabo ndetse n’ibirori bya siporo mu Rwanda.”

Fred Siewe Umuyobozi w’ikipe y’Isi y’Abakanyujijeho nawe yatangaje ko u Rwanda ari ahantu heza ho kwakirira imikino nk’iyi anakangurira abandi kuhasura.

Ati: “Turifuza ko Isi iza mu Rwanda, itazanywe no kwishimira uburyohe bw’irushanwa gusa, ahubwo banaje kwisurira ibyiza nyaburanga bitatse iki gihugu cyiza ndetse no kuhatangiza ibikorwa by’ishoramari ryabo.”

Umuyobozi wa RDB Clare Akamanzi na Fred Siewe Umuyobozi w’ikipe y’Isi y’Abakanyujijeho nibo bashyize umukono kuri aya masezerano.

Iri rushanwa rizaba rigizwe n’amakipe umunani yagabanyijwe hakurikijwe ibice by’Isi aho Ikipe y’Abakanyujijeho yo muri Amerika y’Amajyaruguru izaba iyobowe na Kapiteni Charmaine Hooper wo muri Canada. Ikipe yo mu gice cy’Amerika y’Amajyepfo izaba iyobowe na Kapiteni wayo Maicon Douglas wakanyujijeho muri Brazil. Ikipe yo muri Afurika y’Amajyaruguru no mu Burasirazuba bwo Hagati izaba iyobowe na Kapiteni wayo Wael Gomaa ukomoka mu Misiri.

Igice cyo muri Afurika yo Hagati ndetse n’iyo mu Burengerazuba bwayo, izaba iyobowe na Kapiteni wayo Patrick Mboma wo muri Cameroon. Ikipe yo muri Afurika y’i Burasirazuba ndetse no mu Majyepfo yayo, izaba iyobowe na Kapiteni wayo Jimmy Gatete wakanyujijeho mu Rwanda. Ikipe yo mu Majyaruguru no mu Burengerazuba bw’Uburayi, izaba iyobowe na Kapiteni wayo Robert Pires wo mu Bufaransa. Ikipe yo mu Burasirazuba ndetse n’Amajyepfo y’Uburayi, izaba iyobowe na Kapiteni wayo Gaizka Mendieta wo muri Espagne naho Ikipe yo ku mugabane wa Asia, izaba iyobowe na Kapiteni wayo Tzuneyasu Miyamoto wo mu Buyapani.

Aya marushanwa kandi azabanzirizwa n’imyiyereko izabera mu bice bitandukanye by’Isi izanatangirwamo ubutumwa bushishikariza abantu gusura u Rwanda ndetse no kurushoramo imari.

RBA

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Mu Rwanda hatangijwe umushinga uzita ku by’ubuziranege n’uruhererekane rw’ibiribwa

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) kuri uyu wa Mbere tariki 20 Werurwe 2023, kubufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa (FAO), batangije umushinga ugomba kureba ibijyanye n’ubuzirange n’uruhererekane rw’ibiribwa, by’umwihariko ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi. Ni umushinga uzahurirwaho n’ibihugu umunani byo ku mugabane wa Afurika U Rwanda ku bufatanye na FAO, kuva umwaka ushize wa 2022 rwiyemeje gutangira gusuzuma uruhererekane rw’ibiribwa hifashishijwe uburyo bugezweho ku rwego mpuzamahanga, bikajyana no gukorana n’inzego […]

todayMarch 20, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%